Umukandida Frank Habineza uhagarariye Ishyaka Green Party avuga ko yizeye intsinzi n’ubwo FPR ivuga ko ibizava mu matora bizwi
— July 16, 2017
Please enter banners and links.

Umukandida w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (Green Party), Dr.Frank Habineza aratangaza ko yiteguye gukomeza guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu, atitaye ku mvugo y’ishyaka riri k’ubutegetsi FPR Inkotanyi ryumvikanisha ko ryarangije gutsinda amatora.
Habineza abona imvugo y’iri shyaka inyuranyije n’imyitwarire yaryo mu bikorwa byo kwiyamamaza ngo kuko rishyira ubushobozi bwinshi mu kwiyamamaza kandi rivuga ko ibizava mu matora bizwi. Dr.Frank Habineza ati “urugamba ruracyari rwose nzi neza ko abantu mu mitima yabo bazantora n’ubwo bataza kumva imigabo n’imigambi ari benshi”.
Ku munsi wa gatatu hatangijwe gahunda yo kwiyamamaza, uyu mukandida watanzwe n’ishyaka riharanira demukarasi kurengera ibidukikije, yatangaje ko urugendo rutarimo kuborohera. Baragenda bahura n’ibisitaza mu nzira.
Hari ikintu yatangaje ko mu gihe gito bamaze batangiye kwiyamamaza, yishimira cyane uburyo inzego z’umutekano zibafasha, n’ubwo ngo hari abantu bagenda biyoberanya bakabavangira.
Ku munsi w’ejo Kuwa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017 uyu mukandida azakomereza mu Burasirazuba aho ategerejwe n’abantu benshi nkuko amakuru aturukayo avuga ko bakurikije manifesto ye bazaza ari benshi kumushyigikira.
Habineza ahamya ko n’ubwo batabona ubwinshi bw’abaturage aho baba bagiye kwiyamamaza, bizeye kuzabona itsinzi. Asobanura ko abaturage bababwira ko batinya kuza kumva imigabo n’imigambi yabo ariko ko babashyigikiye.Bamwe ngo bavuga ko ibanga riri ku mutima bazabirebera ku bizava mu matora .
Umukandida w’Ishyaka FPR Inkotanyi Paul Kagame akaba aherutse kuvuga ko ibizava mu matora bizwi ,Dr.Frank Habineza akaba avuga ko ubwo bamenye ko azabatsinda ariyo mpamvu bavuga ko bizwi kuko we yizeye intsinzi.
2,834 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply