Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 4 bakwirakwiza amafaranga y’amiganano
— March 17, 2016
Please enter banners and links.

Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yafatiye abantu bane mu bikorwa byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.
Abafashwe ni Jean Paul Nsengiyumva w’imyaka 30 y’amavuko, Pacifique Uwineza ufite 27, Louis Bamutake uri mu kigero cy’imyaka 37, na Ernest Kalisa ufite 34.
Aba uko ari bane bafatiwe mu cyuho ku itariki 15 Werurwe mu kagari ka Batsinda, umurenge wa Gisozi, ho mu karere ka Gasabo, bakaba barasanganywe ibihumbi 996 by’amafaranga y’u Rwanda by’amiganano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abari bazi ko bakora ibyo bikorwa binyuranije n’amategeko.
Yagize ati:”Ayo makuru amaze kumenyekana, abapolisi bigize bamwe mu bashaka bene ayo mafaranga y’amiganano. Aba bakurikiranyweho iki cyaha basabye abo bapolisi ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda mazima; bababwira ko babaha miriyoni y’ay’amiganano. Bakimara kuzana ayo y’amiganano yo guha abo bapolisi bahise bafatwa.”
Bafatanywe inoti 261 zigizwe n’103 z’amafaranga y’ibihumbi bibiri; naho izindi zisigaye 158 zikaba zari iz’ibihumbi bitanu.
ACP Twahirwa yagize ati:”Amafaranga y’amiganano ntakunze kugaragara mu Rwanda, ariko niyo yaba make agomba kurwanywa kuko ingaruka zayo ari mbi.”
Abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano, yabagiriye inama yo kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima; kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe cyose bahawe cyangwa babonye ufite ay’amiganano.
Impuguke mu bijyanye n’ubukungu zivuga ko amafaranga y’amiganano ateza igihombo abayahabwa, kandi ko uko arushaho kuba menshi ari na ko arushaho gutesha agaciro ifaranga ry’Igihugu.
Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana,uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’Igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.
Ingingo ya 604 yacyo ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.
Ubwanditsi
2,971 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply