Irebere indangamuntu z’abantu bapfuye Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert batanze muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
— July 9, 2017
Please enter banners and links.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yanze kandidatire ya Nshimyimana (Shima) Rwigara Diane na Mwenedata Gilbert, kubera ko batanze imikono irimo iy’abantu bapfuye, ikintu gishobora gutuma bakurikiranwaho icyaha cy’impapuro mpimbano nkuko abanyamategeko babitangaza.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 7 Nyakanga, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yemeje ko Perezida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, Dr. Habineza Frank wa Democratic Green Party na Mpayimana Philippe wigenga, aribo bazahatana mu matora ateganyijwe ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.
Barafinda, Diane Rwigara na Mwenedata ntibemerewe ku mpamvu zirimo gutanga imikono irimo iy’abapfuye .Abantu batandukanye batangiye kunenga abakandida bangiwe kubera imikono y’abantu bapfuye aho babashinja kutabanza ngo bagenzure barebe neza ko indangamuntu n’imikono y’ababasinyiye ariyo koko bagapfa gutwara muri Komisiyo y’Amatora.

Diane Rwigara uvugwa mu nkuru

Mwenedata Gilbert
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi witwa Karangwa yagize ati “bazabahane kuko niba baratumaga abantu kubasinyishiriza bari no gukurikirana bakagenzura bakamenya niba koko izo ndangamuntu banyirazo bakiriho naho ubundi utagenzuye wahura n’ibibazo nkuko bagiye guhura nabyo”.
Kuri Mwenedata, Komisiyo y’Amatora igira iti “Mu kugenzura ilisiti yatanze y’abamusinyiye, habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo wari ufite Indangamuntu nimero: 1193280010700014 avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.”
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza ko Diane Rwigara ku ilisiti y’abamusinyiye hariho abantu bapfuye aribo; Rudahara Augustin wari ufite nimero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016, Maniraguha Innocent wari ufite nimero y’Indangamuntu 1199898000414103 na Byiringiro Desire ufite nimero y’indangamuntu 119780002226035.
Ivuga kandi ko afatanyije n’umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.
Icyo amategeko ateganya
Umunyamategeko, Rudakemwa Jean Felix, wunganira Dr Mugesera Leo yasobanuriye bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko niba koko Diane Rwigara na Mwenedata barasinyishije abantu bapfuye, mu rwego rw’amategeko bihanwa n’ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ku ikoreshwa ry’impapuro mpimbano.
Yagize ati “Mu rwego rw’amategeko ni inyandiko mpimbano, bahanwa n’ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, biramutse koko ari byo.”
Iyi ngingo ivuga ko ‘umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.
Iki gihano cyiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu. Ingingo ya 610 yo iteganya ko ‘umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye’, bisobanuye ko n’ababasinyishirije bashobora kurebwaho.
Me Gatera Gashabana avuga ko Diane Rwigara na Mwenedata bakurikiranwa mu gihe hagize umuntu runaka ubiregera cyangwa ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha bwiyemeje kubigira ibyabwo kubera ko binyuranyije n’amategeko.
Yagize ati “Ni impapuro mpimbano. Mu rwego rw’amategeko bashobora gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha bubiregeye cyangwa hakagira undi muntu ubiregera.”
Mwenedata mu rujijo
Mwenedata avuga ko atazi niba uriya muntu yarapfuye cyangwa ariho kuko atari we wisinyishirije. Yongeyeho ko nta bwoba atewe no kuba yajya imbere y’ubutabera kuko ntacyo yishinja.
Yagize ati “Ntabwo nagira isoni zo kujya gusobanura cyangwa kujya imbere y’ubutabera. Nta bwoba binteye nabikoze numva nta kibazo. Bamfunze najyamo nshima Imana rwose nta kibazo nagira.”
Twagerageje kuvugisha Diane Rwigara ariko ntitwamubona kuri nimero ye ya telefoni ngendanwa.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibivugaho iki?
Bukasa Moise ushinzwe guhuza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’izindi nzego, yatangaje ko nta kindi gihano bagenera abakandida nk’aba uretse kwanga kandidatire zabo. Gusa hagize izindi nzego zibishaka zabakurikirana.
Yagize ati “Iyo abizanye nka kuriya ari ibihimbano, icyo dukora ni uko atagaragara mu bakandida bemejwe, nicyo gihano twe dushobora gutanga. Hari izindi nzego zakumva zikeneye kugira ibindi zikora nizo zabikora ariko kuri Komisiyo y’Amatora nta kindi twongeraho.”
Polisi irindiriye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, avuga ko icyakorwa cyose cyaturuka ku mikoranire isanzwe hagati ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’izindi nzego.
Yagize ati “Byose bizava kuri Komisiyo y’Amatora. Ndumva n’ubundi Komisiyo y’amatora ikorana n’inzego zitandukanye, ndibaza y’uko ibyo bashingiyeho babigaragarije inzego z’ubutabera hakigwa icyakorwa.”
Ubushinjacyaha bufite ububasha bw’uko bushobora gukurikirana umuntu buregewe cyangwa bubyibwirije. Gusa umuvugizi w’uru rwego, Nkusi Faustin, yavuze ko bataramenya ibyatangajwe na Komisiyo y’Amatora, bityo ntacyo yabivugaho.
2,579 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply