Ibibazo 2 bikomeye byibazwa kuri Diane Rwigara nyuma yo kutemererwa kuba umukandida na Mukabunani wa PS Imberakuri uguye kumurega
— July 8, 2017
Please enter banners and links.

Ikibazo cya mbere abantu barimo kwibaza uburyo Diane Rwigara yasinyishije abantu bapfuye?izo sinyatire yazikuyehe kandi barapfuye?Ikindi kibazo abantu barimo kwibaza uburyo yagiye gutwara inyandika y’Ishyaka rya PS Imberakuri?Nyuma yo kwibaza ibyo bibazo byose Ikinyamakuru guhera ejo dushakisha uburyo twabona Diane Rwigara haba amaso ku maso cyangwa kuri Telephone ye igendanwa ariko ntibadushobokeye.
Na Mukabunani nawe n’ubwo yavuze ko ashinja Diane Rwigara kumwibira inyandiko y’Ishyaka rye rya PS Imberakuri ariko nawe uwamubaza izo nyandiko bazimwibye gute?ko atareze ikirego kuri Polisi ko bamwibye urwandiko rw’umwimerere nkuko abivuga ko Diane Rwigara yayimwibye?.
Ikindi abantu batangiye kuvuga ko nawe Ishyaka yaryibye kuri Me Ntaganda Bernald ndetse kugeza ubu hakaba hari PS Imberakuri 2 iya Mukabunani n’iya Mwizerwa Silver kandi Mukabunani ahora avuga ko azabarega ko biyitirira Ishyaka ritari iryabo none na Diane Rwigara ngo agiye kumurega ese n’ibyo koko azamurega?azatsinda se?cyangwa n’ukwivugira gusa.

Abanyamakuru mu kiganiro na Mukabunani

Diane Rwigara ugiye kuregwa
Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri, Mukabunani Christine, yatangaje ko batangiye gukurikirana ibijyanye no kuba Diane Shima Rwigara yaratwaye inyandiko y’ishyaka rye akayiyitirira mu gihe yashakaga imikono yo gushyigikira kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Izo sinyatire zemejwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof.Mbanda Kalisa ejo Kuwa 7 Nyakanga 2017 ubwo yatangazaga abakandida bujuje ibisabwa kuba umukandida bityo avuga ko imwe mu mpamvu Diane Rwigara atemerwe ari uko basanze hari imikono yakoresheje y’undi mutwe wa Politike utavuga rumwe na Leta PS Imberakuri.
Mukabunani Christine yavuze ko bakorewe ubujura ariyo mpamvu batangiye igenzura. Ati “Badutwariye inyandiko y’umwimerere iriho abarwanashyaka bacu.
Ni ziriya lisiti dusinyaho iyo dushinga ishyaka, barayitwaye ariko turacyakurikirana.”Aha niho abantu bakimara kumva ibi batangiye kwibaza uburyo iyo nyandiko Diane yayibonye?ikindi abantu bakibaza bati ubwo niba baramusinyiye ni uko batakiri muri PS Imberakuri ya Mukabunani wenda bari muya Mwizerwa Silver nawe uherutse kwirukana uwatangije iryo Shyaka Me Ntaganda Bernald.
Ikinyamakuru Umusingi kibararikiye gushaka Diane Rwigara ,Mwizerwa Silver ,Mukabunani Christine kugirango tumenye niba abantu basinyiye Diane Rwigara bakiba mu Ishyaka PS Imberakuri ya Mukabunani cyangwa PS Imberakuri ya Mwizerwa Silver.
Diane Rwigara nawe akatubwira aho abo bantu bamusinyiye yabakuye cyangwa niba yari abizi ko ari abo Ishyaka ry’Imberakuru nabo bapfuye aho yabakuye n’ubwo bitoroshye kumubona ariko tuzakora ibishoboka tumugereho adusobanurire.
Mukabunani yakomeje avuga ko iyo nyandiko yibwe iriho amazina y’umuntu, umukono, indangamuntu n’akarere aho avuga ko yibwe hashakwa ‘iriya mikono babatuma’. Gusa ngo kugeza ubu ntibaramenya uko byagenze kugira ngo igere mu maboko ya Diane Shima Rwigara.
Ati “Twebwe baba baradusinyiye, ukaza ugafata iyo nyandiko yose ukayitwara ukavuga uti dore abantu bansinyiye kugira ngo niyamamaze.” Yongeye ho ko ibiranga ko inyandiko ari iya PS Imberakuri ‘bashobora kuba barabikuyeho ariko ikigaragara ni uko urutonde rwacu barutwaye kandi ba nyiri ugusinya batabizi, mbese nta muntu wacu bagezeho ngo asinye ahubwo bateruye inyandiko iriho imikono ibindi bagenda bahindagura”.
Yirinze kujya mu mizi y’iki kibazo, ahubwo avuga ko bakiri kubikusanya baza kubitangaza mu kiganiro n’abanyamakuru giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mukabunani, yatangaje ko ziriya nyandiko ahantu hatatu ziri ari muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bazijyanye icyo gihe igishinzwe imitwe ya politiki, iyajyanywe muri Minisiteri y’Ubutabera kuko ari bo bakoraga igazeti na kopi ishyaka ryasigaranye.
Akomeza avuga ko iperereza rikomeje ariko yaba uwatanze urutonde rw’abarwanashyaka ba PS-Imberakuri n’uwarukoresheje bombi bazaregwa.
Yagize ati “Twiteguye ko nituramuka tumenye neza amakuru, ibimenyetso byose tubifite tuzamutwara mu rukiko [Diane Shima Rwigara] ariko tuzabanza duhure n’abarwanashyaka bacu cyane cyane ko ari bo birimo kureba, tuzahura batange igitekerezo ariko icy’ingenzi ni uko tuzarega.”
Mukabunani yavuze ko kugeza ubu bataravugana na Diane Shima Rwigara kuko basanga bitari mu nshingano zabo.Nonese niba bitari mu nshingano zabo bararega bashaka iki?
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko abakandida ntakuka bazahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ari Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Frank Habineza wa Green Party na Philippe Mpayimana watanze kandidatire nk’umukandida wigenga.
4,477 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
Mukabunani ibyo avuga nta mbaraga bifite kuko iri shyaka ryabwiye abayoboke kwikurikirira uwo bashaka. Ubwo uwashaka wese yabajyana.
Ahubwo kubapfuye,aha niho ruzingiye.bibaye byo aba bakandida bakurikiranwa n’inzego bireba.