umu amakuru- Indirimbo ya The Ben na Sheebah Karungi nshyashya yitwa Binkolera yatangiye kuvugisha benshi | Umusingi

Indirimbo ya The Ben na Sheebah Karungi nshyashya yitwa Binkolera yatangiye kuvugisha benshi

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nyakanga 2017 Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben yasohoye indirimbo y’amajwi yise ‘Binkolera’ yakoranye na  Sheebah Kalungi wo mu gihugu cya Uganda.

Uyu muhanzi wakoranye indirimbo na The Ben n’umuhanzi ugezweho cyane muri Afurika cyane cyane mu gihugu cya Uganda akomokamo n’ubwo bivugwa ko umwe mu babyeyi be ari Umunyarwanda.

The Ben na Sheebah baherutse kujya muri Afurika y’Apfo mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, The Ben yatangaje ko ari gutunganywa neza nayo izashyirwa hanze mu minsi iri imbere, muri iki gihugu bayafatiyemo bazengurutse ibitangazamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu basobanura uko umuziki wabo bombi uhagaze muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Umuhanzi The Ben utarasubira muri Amerika ndetse amakuru avugwa ari uko agiye kugaruka mu Rwanda muri kampeyine z’amatora y’umukuru w’Igihugu akaba afite gahunda yo guteza imbere ibihangano bye ubina ko arusha abandi bahanzi bo mu Rwanda gushaka isoko ry’ibihangano bye .

The Ben kandi muri Afurika y’Epfo yanasuye sheni ya Televiziyo ya Trace, imwe mu zizwiho gukina indirimbo z’abahanzi batandukanye, The Ben yatangaje ko ntagushidikanya amashusho y’iyi ndirimbo najya hanze azatambutswa kuri aya mateleviziyo akomeye.

Mu bindi byari byajyanye The Ben, harimo gushyiraho itsinda rishinzwe kureberera ibikorwa bye, yaba muri Afurika y’Epfo ndetse no kumufasha kubimenyekanisha ku mugabane wose.

Atangaza kandi ko mu biganiro yatanze mu bitangazangamakuru yasuye, yavuze ko icyatumye ahitamo gukorana na Sheebah, ari uko ari umukobwa uri gukora cyane muri iyi minsi ndetse ari umwe mu bahagaze neza ku mugabane wa Afurika.

Abajijwe impamvu aba muri Amerika akaba adashishikajwe no gushakisha uko yakorana n’abahanzi bateye imbere ku isi, byumwihariko Abanyamerika, The Ben yavuze ko atakorana nabo atarabanza gufatisha umugabane wa Afurika wose.

The Ben uherutse kujya kurangiza uyu mushinga w’indirimbo muri Uganda, arateganya kugaruka mu Rwanda muri gahunda zifitanye isano na Muzika ndetse na gahunda z’umuryango we, azazira mu Rwanda igihe kimwe n’umuhanzi Meddy, uzaba uje mu bitaramo azakorera mu Rwanda, amakuru ahari ni uko aba bombi bazafatanya ibi bitaramo gusa The Ben yirinze ku byemeza kuko bakiri mu biganiro n’abari gutegura ibi bitaramo.

 

4,827 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.