Abapolisi 90 birukanwe burundu mu kazi kubera impamvu zitandukanye abandi bongezwa amapeti
— July 2, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa 30 Kamena 2017 Perezida Kagame ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda no ku iteka rya Perezida nº 30/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga abapolisi, yirukanye burundu ba Ofisiye ba Polisi 17 kubera ibyaha n’amakosa binyuranye byabahamye.
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye ejo ku wa Gatanu muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko aba bapolisi birukanwa kubera amakosa akabije bakoze, amategeko ahanisha kwirukanwa burundu.
Iyi nama yanemeje ko ba Su-Ofisiye ba Polisi na Polisi Constables bagera kuri 73 birukanwa burundu, naho ba Su-Ofisiye 18 bagasezererwa kubera impamvu z’uburwayi bunyuranye.
Abagera ku 2294 bazamuwe mu ntera
Inama y’abaminisitiri kandi yemeje ko hazamurwa mu ntera ba Su-Ofisiye ba Polisi n’Abapolisi bato 2107.
Iteka rishyiraho sitati yihariye igenga abapolisi, riteganya ko kugira ngo Su-Ofisiye azamurwe mu ntera, agomba kuba amaze nibura imyaka itatu ku ipeti. Agomba kandi kuba kuba afite impamyabumenyi cyangwa icyemezo cy’amashuri asabwa ku bashaka kuba ba ofisiye.
Agomba kandi gutsinda ikizamini cyo kwinjira mu ishuri ritegura abigira kuba ofisiye; gukurikirana no gutsinda amasomo yateguwe n’ishuri ritegura ba ofisiye.
Guhabwa ipeti ryisumbuye kuri Police Constable, bisaba kuba nibura afite imyaka ine y’uburambe ku ipeti; kuba ishimwe rya nyuma ririmo “Arabikwiye” no kuba yarabonye nibura ishimwe “Nyamwete” mu myaka itatu ikurikirana ya nyuma.
Inama y’abaminisitiri yaraye kandi yemeje ko ba Su-Ofisiye ba Polisi n’abapolisi bato 187 bazamurwa mu ipeti by’umwihariko. Iri zamurwa rikorwa hashingiwe kuri Politiki y’Igihugu igamije iterambere ry’umugore, ku bumenyi bwihariye kandi bujyanye n’inshingano za Polisi y’u Rwanda.
Ibi bituma inama Nkuru ya Polisi ishobora kugeza kuri Minisitiri icyifuzo cyo gusabira amapeti yo hejuru abapolisi batarageza ku burambe bw’imyaka buteganywa muri iri teka.
2,531 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply