Gakenke:Abahinzi b’inanasi barishimira uburyo imibereho itera imbere
— June 30, 2017
Please enter banners and links.

Abahinzi b’inanasi bibumbiye muri koperative COAFGA bo mu Kagari ka Ganzo, Umurenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke barishimira intambwe bamaze gutera mu rwego rw’igihingwa cy’inanasi aho bahamya ko imibereho yabo yarushijeho kuba myiza.
Muhawenimana Immaculée umwe mu bahinzi b’inanasi yagize ati ‘‘Twiteje imbere turiha mituweli ku igihe ndetse tubasha no gukemura ibibazo byacu ingo zacu, twahisemo iki gihingwa kuko twabonye muri iki gihe kirushaho gutera imbere, kuko isoko rihari ikindi ni uko mbere twari dusanzwe duhinga imbuto ariko twabonye ko inanasi ari zo zitanga umusaruro’’.
Yakomeje avuga ko Koperative yabo bahinze umurima ufite hegitare 4 z’inanasi, icyo gikorwa cyo guhinga uwo murima bakaba baragitangiye uhereye mu mwaka wa 2016 babitewemo inkunga n’umuryango mpuzamahanga witwa ‘‘OXFAM’’.
Abo banyamuryango bavuga ko nubwo batewe inkunga n’Akarere ka Gakenke na ‘‘OXFAM’’ ariko ko na bo bashoyemo amafaranga yabo ndetse n’amaboko kugira ngo bazagere ku musaruro uhagije w’inanasi. Muhawenimana avuga ko we ku igiti cye yahize mu agakaye ke k’imihigo ko azahinga hegitare 2 avuye kuri hegitari 1.
Ngendahayo Juvenal umwe mu banyamuryango ba Koperative yagize ati ‘‘Ku bijyanye n’ubukungu dutekereza ko buri rugo rwakwiteza imbere ndetse no kwizigamira, kugira ngo babashe kwiteza imbere muri urwo rugo’’ yavuze kandi ko bashishikariza abanyamuryango kugira akarima k’igikoni, kubaka amashuri no kwitabira umuganda rusange.
Niamh Caty Umuyobozi w’Ibikorwa bya OXFAM muri Irland (Program Director OXFAM Irland) ubwo yasuraga iyo koperative yagize ati ‘‘Turareba uburyo abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa, turashimira, iyi koperative y’abahinzi b’inanasi, intego yabo, uburyo bibumbiye muri koperative uburyo bagira uruhare mu bibakorerwa’’.
Abahinzi b’inanasi bavuga ko biteze umusaruro uhagije umwaka utaha kuko babona icyo gihingwa kimeze neza kandi ngo bakaba babikesha imiyoborere myiza kandi ko bazagenda bongera ubutaka kugira ngo bazabone umusaruro mu bwiza n’ubwinshi.
Basanda Oswald
2,525 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply