umu amakuru- Umugabo ufite abana 176 yabyaye ku bagore 13, arifuza ko leta umufasha | Umusingi

Umugabo ufite abana 176 yabyaye ku bagore 13, arifuza ko leta umufasha

Please enter banners and links.

Umugabo wo mu gihugu cya Uganda w’imyaka 65 y’amavuko, ukomoka mu Karere ka Kagadi, yasabye leta ko yamufasha kurera abana be bagera ku 176 .Ibitangazamakuru byo muri Uganda byavuze ko Uyu mugabo witwa Mutone, uzwi cyane mu gace k’ubucuruzi ka Kyaterekera, mu bana 176 amaze kubyara, abasaga 40 biga mu mashuri abanza, abasaga 10 biga muri kaminuza zitandukanye zirimo iya Makerere, iya Mbarara n’iya Kyambogo.

Mutone yabwiye NewVision dukesha iyi nkuru ko yifuza gushinga ishuri ry’incuke n’iribanza rizakira bamwe mu bana be abakuze b’abarimu bakigisha barumuna babo, bitewe n’akayabo k’amafaranga atanga abishyurira kwiga.

Muri abo bana bose uko ari 176, yababyaranye n’abagore be mu bihe bitandukanye babyara umwe umwe, uretse aho babyaye impanga inshuro zigera kuri eshanu.

Igitangaje kuri Mutone washatse umugore wa Mbere afite imyaka 16 gusa, ni uko adatewe impungenge n’umubare mwinshi w’abana afite akifuza kongeraho abandi, doreko mu mpera za 2017, azaba afite abana basaga 180 kuko mu bagore be 13, bane batwite, bitegura kubyara bitarenze uyu mwaka.

Nubwo Mutone usanzwe ari umucuruzi yifuza ko Leta yamufasha kurihira byibuze abana be 40, kugeza ubu avuga ko nta kibazo cy’amikoro afite kuko abagore be bamwe ari ababyaza ku mavuriro atandukanye muri Uganda, ku bitaro bya Mulago, ibya Mbarara no mu Rwanda.

Mutone yatangaje ko mbere y’uko afata umwanzuro wo gushaka byemewe n’amategeko, yari afite inshuti z’abakobwa zirenga 10, kuri ubu umugore we muto afite imyaka 25 na ho umukuru akagira 50.

Kugeza ubu, umwana mukuru wa Mutone afite imyaka 49 na ho abato, ni impanga zifite imyaka ine y’amavuko, akagira abuzukuru basaga 90, aho afite igitabo abandikamo kugira ngo atazabibagirwa, kuko abagore be baba muri Uganda, Congo, Burundi no mu Rwanda.

Mutone avuga ko ikibazo afite gusa ari ukugera ku bagore be bitewe n’uko baba ahantu hatandukanye kandi kure, yongeraho ko buri munsi yakira telefone zabo inshuro zirenga 10 buri umwe yifuza ko amwitaho ariko ko bitamworohera.

Yagize ati “Bampamagara nibura inshuro 10 ku munsi bashaka ko mbitaho ariko ntibyankundira. Sinashobora kuhaba hose. Mfite abagore barindwi i Kagadi honyine. Nta kibazo ngira cyo kubafasha kuko bamwe barishoboye bafite akazi.”

Ibi byemezwa n’umwe mu bagore be witwa Madina Tibasiima, ufite imyaka 45 n’abana 9 babyaranye, kuko ngo bamwe mu bana be bakora akazi ka gisirikare, ak’ubuganga n’ibindi.

 

 

2,577 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.