umu amakuru- Abapolisi bo ku mihanda bariye umuceri w’Abayisiramu bamwe bananirwa guhaguruka aho bicaye | Umusingi

Abapolisi bo ku mihanda bariye umuceri w’Abayisiramu bamwe bananirwa guhaguruka aho bicaye

Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 25 Kamena 2017 Abayisiramu barangije igisibo bari bamazemo iminsi mu bihugu bitandukanye bakaba bijihije umunsi mukuru witwa Idi Rufitiri ni muri urwo rwego mu gihugu cya Uganda aba polisi bo ku mihanda bazwi nka traffic police camera z’abanyamakuru zabafatiye ahantu bari bagiye kuvumba umuceri aho bawuriye bamwe bakananirwa guhagura aho baririye kubera kurya mwinshi.

Abayisiramu bo muri Uganda usanga baba bariteguye gutekera abantu umuceri witwa Pirawo bagatumira abantu benshi mu mago yabo bakaza kurya no kunywa.

Muri Uganda wagirango abantu ntago bajya bahaga usanga uyu munsi buri umwe ahigira kurya umuceri w’ipirawo aho usanga hari abarwanira ibiryo nkaho batajya bahaga.

Ibyo mu Rwanda ntago bihaba usanga abantu biyubashye cyane ndetse ntago usanga abantu bajagaraye nkuko muri Uganda na Kenya biba bimeze.

Muri icyo gihugu cya Uganda bitewe n’uburyo abayisiramu bakunda guhungabanya umutekano bakaba bizihije umunsi wabo wigisibo umutekano ucunzwe ku buryo bwo hejuru kubera intambara zabo hagati yabo.

Muhungu John –Kampala

3,584 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.