umu amakuru- Abashaka kuyobora u Rwanda ni nde uteye undi ubwoba mu matora agiye kuba? | Umusingi

Abashaka kuyobora u Rwanda ni nde uteye undi ubwoba mu matora agiye kuba?

Please enter banners and links.

Nkuko bisanzwe ku isi yose iyo hagiye kuba amatora hari abantu baba bashaka intebe y’icyubahiro cyo hejuru y’ibindi byubahiro byose ku isi ariyo yo kuyobora igihugu kuko buri muntu wese atabishobora uretse bamwe Imana iba yarahaye icyo cyubahiro kubera ubuhanga bwabo ndetse n’amahirwe n’ibindi byinshi baba barusha abandi no mu Rwanda ubu hari abashaka icyo cyubahiro kuko hagiye kuba amatora muri 6 babyifuza barimo na Perezida Kagame wari usanzwe ayobora igihugu ni nde utiye undi ubwoba?.

Abantu batangiye kuvuga byinshi kuri abo bashaka kuyobora u Rwanda bamwe bavuga kanaka abandi bavuga undi ariko muri abo bose bashaka kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa 8 harimo Perezida Paul Kagame uhagarariye Ishyaka RPF Inkotanyi akaba yarasanzwe ari Perezida ndetse akaba afite amahirwe kurusha abandi nkuko mu isesengura ryacu turi bubibagaragarize ,hakaba Dr.Frank Habineza uhagarariye Ishyaka rya Green Party ,hakaba Diane Rwigara uhabwa amahirwe yo kuba ari umukobwa watinyutse mu bandi benshi akaba avuga ko azatsinda ,hagakurikiraho Mwenedata Philbert na Mpayimana Philippe na Barafinda abandi ntibashaka kuyobora igihugu n’ubwo bafite Amashyaka abandi barabishaka ariko batinya kuza mu Rwanda.

Muri aya matora yatangiye kuvugisha abantu byinshi abenshi baremeza ko Perezida Kagame azatsinda kubera ko abaturage babisabye ko ingingo yi 101 ihindurwa Perezida Kagame agakomeza kubayobora bitewe n’ibyiza babona abagezaho.

Uretse ibyo hari andi Mashyaka nka PSD na PL ,PPC n’andi mu nama rusange zayo Mashyaka bemeje ko bazashyigikira Perezida Kagame wa FPR Inkotanyi izo zikaba ari zindi mbaraga abahatana nawe bakwiye kureba ko umuntu avuze ko bigiza nkana ataba abeshye.

Byaragaragaye muri kamarampaka aho n’itegeko nshinga ryahinduwe ariko Dr.Frank Habineza uhagarariye Ishyaka rya Green Party arahaguruka n’abarwanashyaka be bajya kurega Leta kubera guhindura itegeko nshinga ariko birangira batsinzwe.

Byatumye Dr.Frank Habineza n’Ishyaka rye bafata icyemezo cyo kuziyamamaza bakayobora u Rwanda n’ubwo kamarampaka yabaye abaturage bakemeza ko bagishaka Perezida Kagame kandi Dr.Frank Habineza akaba avauga ko yize intsinzi amatora naba mu mutuzo.

Ubwo Dr.Frank Habineza yari avuye gutanga kandidatire ye ku Kimihurura yaganiriye n’abanyamakuru maze agira ati “nizeye intsinzi amatora naba mu mutuzo n’amahoro abantu bacu badakubiswe cyangwa ngo bafungwe ibizavamo nzabyemera ariko nihagira abahohoterwa cyangwa bagafungwa ntago tuzemera ibizava mu matora tuzagana ubutabera buturenganure”.

Nyuma ya Dr.Frank Habineza undi watanze ibyangombwa bye byose kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ni Diane Rwigara umukobwa uhabwa amahirwe menshi cyane kubera impamvu nyinshi abantu usanga bavuga hirya no hino akaba aziyamamaza nk’umukandida wigenga.

Hari abamushyigikiye kubera akiri umukobwa hari n’abamushyigikiye kubera kumukunda gusa hakaba n’abandi bamushyigikiye kubera gutinyuka nk’umukobwa ukiri muto akajya muri politike ndetse akaba yifitiye ikizere cyo gutsinda akayobora igihugu.

Diane Rwigara akaba yarabwiye abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo I Nyamirambo ati “niba FPR Inkotanyi bizeye intsinze baratinya iki ni bashyira umupira hasi dukine”.Undi nawe ni Mpayimana Philippe wakomeje kunengwa cyane mu itangazamakuru bitewe n’uburyo bwa mbere ahura n’abanyamakuru kuri The Mirror Hotel bari baje bazi ko ari umuntu uvuye hanze afite amafaranga menshi ashobora kuyobora igihugu ariko batangajwe no kubona aje kuri moto.

Bimwe mu bitangazamakuru byamunenze bivuga ko u Rwanda rutayoborwa n’umukene ariko avuga ko we icyo ashaka ari ugucyura abantu baheze mu mahanga n’ubwo nabyo babimunenzeho bavuga ko u Rwanda amarembo yuguruye kuri buri wese ushaka gutaha.

Mwenedata Philbert nawe avuga byinshi ngo ashaka guhindura aho mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ibyo anenga ubutegetsi buriho biromo kwiharira amasoko ,kuvugurura uburezi n’ibindi byinshi ariko ababjijwe ati ibyo uvuga unenga ubutegetsi buriho muri gahunda ihari yo kwiyamamaza bavuze ko aribyo bagiye guheraho babikemura wabigenza ute?ati “byanshimisha cyane kuko singombwa ngo abe ari njye ubikemura uwabikemura wese twafatanya kwishima icyo dushaka ni uko ibyo tubona bibangamiye Abanyarwanda bikemuka”.

Undi ni Barafinda ariko ubanza afinda nkuko izina rye ribivuga kuko iyo umubajije ikibazo agihinduramo urwenya agasubiza ibidahuye n’ikibazo abajijwe uwo akaba nta kibazo na gito ateye abazahatanira kuba Perezida w’uRwanda.

Dukurikije imvugo y’abahatana kuba Perezida w’uRwanda yaba Dr.Frank Habineza afite ubwoba bwa Perezida Kagame akagira n’ubwa Diane Shima Rwigara  kimwe na Diane Rwigara afite ubwoba bwa Perezida Kagame ndetse n’ubwa Dr.Frank Habineza kuko bose barakomeye muri politike kandi bafite ababashyigikiye.

Ahandi mu bindi bihugu bareba ibikorwa ushaka kwiyamamaza aba yarakoreye abaturage mu Rwanda tugiye kureba uwabikoreye abaturage kugirango abe ariwe uhabwa amahirwe Perezida Kagame nta nuwamujya inyuma kuko ibyo amaze gukorera abanyarwanda bose muri rusange n’ibyinshi cyane.

Nta nuwabivuga byose ngo abirangize kuko iyo urebye uburyo umuturage mu cyaro ameze neza ni ukubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame ,imihanda ntaho itagera no mubyaro ,umutekano abantu bararyama bagasinzira,bakagenda amanywa n’ijoro nta uhungabanye ,isuku ,gahunda z’abaturage nka VUP ,Gira inka,Mituelle de santé n’ubwo Green Party yayinenze ko idakora uko bikwiye ndetse akanenga na gahunda ya gira inka aho avuga ko we naba Perezida buri muturage azamuha inka 5.Mu bindi byiza harimo korohereza abanyeshuri mu myigire aho hubatswe amashuri menshi ku buryo abenyeshuri batagikora ingendo ndende bajya kwiga n’ibindi byinshi nkuko nabivuze ko ari byinshi cyane.

Abantu bashobora kwibaza abandi bashaka kuyobora u Rwanda n’iki bamaze kugaragariza abanyarwanda ko baramutse bayoboye hari icyo babakorera?hari uwari wajya mucyaro aho badafite amazi byibuze akabaha ivomo ry’amazi yayandi bacukura?byibuze se no gukorera abanyeshuri ikibuga cy’umupira nabyo birahanze cyane?kugurira abaturage inka ikamwa ikaba yafasha abantu kunywa amata ntibarware bwaki?niba hari ibyo bakoze ntabyo turamenya ubwo bazabitubwira.

Hari abandi bagerageje gushaka kuza kwiyamamaza kuyobora u Rwanda barimo Padiri Nahimana Thomas birangira atinye agarukira mu kibuga cy’indege I Nairobi muri Kenya asubira I Burayi ariko we ntawe yari ateye ubwoba kuko umuntu utaba mu gihugu se ni nde wamutora hari abandi baba mu gihugu kandi bavugira abaturage aho bitagenda.

Isesengura ryacu riravuga ku bintu byinshi ariko bike muri ibyo tumaze kubivugaho tuzakomeza ubutaha ariko kimwe mu bazahatana na Perezida Kagame barimo Dr.Frank Habineza na Diane Rwigara hari ikintu bahuriyeho mu kunenga ubutegetsi bwa Perezida Kagame kudashyigikira itangazamakuru naryo ngo ritere imbere bakaba baravuze ko buri umwe natsinda azashyigikira itangazamakuru naryo rigatera imbere.

Gatera Staney

2,619 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.