Rayon Sports yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro itsinze Police FC">
Rayon Sports yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro itsinze Police FC
— June 21, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 21 Kamena 2017 ikipe ya Rayon Sports yasubiriye Police FC iyitsinda ibitego 4-1 ikatisha itike ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego bitandatu kuri kimwe.
Police FC ya Seninga Innocent yari yatsinzwe ibitego 2-0 mu mukino ubanza, yaje gukina uwo kwishyura kuri uyu wa Gatatu yategeye buri mukinnyi ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda nibatsinda bakanasezerera Rayon Sports gusa byarangiye ari inzozi.
Ku bari ku kibuga byatangiye guca amarenga ko ibya Police FC bitaza koroha ku munota wa gatatu gusa ubwo Manishimwe Djabel yazamukanaga umupira ku ruhande rw’ibumoso abakinnyi ba Police FC bamwirukaho awuhereza Nova Bayama awuteye mu izamu Nzarora Marcel yavuyemo usangamo myugariro awukuramo ujya hanze.
Abakinnyi ba Police FC batangiye gushyuha mu mutwe hakiri kare kubera amakosa menshi ba myugariro bakoraga. Rutahizamu Usengimana Danny yafashe icyemezo cyo kujya kurinda izamu akorera ikosa Nova Bayama ryatumye abona ikarita y’umuhondo ku munota wa gatandatu.
Rayon Sports yahise ihabwa koluneri hafi y’urubuga rw’amahina rwa Police FC, Kwizera Pierrot ayiteye umupira ujya hanze gato.
Rayon Sports yari yakinishije Munezero Fiston na Mugabo Gabriel mu mutima w’ubwugarizi bakoze amakosa basiganira umupira ufatwa na Nizeyimana Mirafa awuhereza Songa Isaie ashatse kuwuha Ngendahimana Eric ntiyawushyikira usanga Manzi Thierry wahise awuhereza Savio Nshuti ariruka asiga Umwungeri Patrick asigarana na Nzarora amutera ishoti rikomeye umupira ujya mu rushundura.
Rayon yakomeje kotsa igitutu izamu rya Police FC bidatinze ibona ubundi buryo bwiza ku ishoti ryatewe na Kwizera Pierrot, umupira unyura hanze gato y’izamu.


Iyi kipe ya Masoudi utigeze yicara mu gice cya mbere yakomeje kwiharira umupira hagati mu kibuga, abasore nka Savio na Nova bakoresha imipira yihuta cyane ari nako bakoresha amakosa ba myugariro ba Police FC cyane Umwungeri Patrick wihanangirijwe bikomeye n’umusifuzi Uwizeye Samuel nyuma aza no kumuha ikarita y’umuhondo ku rindi kosa yakoreye Savio ku munota wa 30.
Umusifuzi yatanze coup franc yatewe na Imanishimwe Djabel umupira ukomeza kwisiribanga imbere y’izamu rya Police FC ba myugariro bayo ntibabasha kuwuhakura. Shassir Nahimana yagerageje kuwusanga, Umwungeri Patrick ashaka kuwutera hanze ahita awushyira mu izamu rye ibitego biba 2-0.


Nyuma yo kubona ko Umwungeri atari mu mukino, umutoza Seninga yakoze impinduka amukuramo yinjiza Biramahire Abeddy mu rwego rwo kugabanya amakosa menshi yakorerwaga inyuma.
Igice cya mbere kigiye kurangira, Danny Usengimana, rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda mu myaka ibiri iheruka yakoresheje ubuhanga bwe nk’umuntu ku giti cye atsindira Police FC igitego kimwe cy’impozamarira.
Igice cya kabiri gitangiye, Masoudi yakoze impinduka akuramo Mugabo Gabriel aha umwanya Irambona Eric. Iminota ya mbere Police FC yatangiye isatira cyane ishaka kwishyura, Usengimana agerageza uburyo bubiri butagize icyo butanga.
Ibya Police FC byahumiye ku mirari ku munota wa 50 ubwo Mushimiyimana Mouhamed yerekwaga ikarita itukura nyuma yo gukorerwa ikosa na Pierrot umusifuzi Uwizeye Samuel akabyirengagiza undi akamubwira amagambo menshi (bikekwa ko yamutukaga) niko guhita yerekwa umutuku asohoka mu kibuga.
Rayon Sports yahise itangira gusatira izamu rya Police FC, Nahimana Shassir, Savio na Kwizera bagerageza gushaka igitego ariko kuboneza mu rushundura bikanga.
Ku munota wa 61 Nshuti Savio Nshuti yazamukanye umupira acomekera Muhire Kevin na we awuhereza Shassir Nahimana utarebye ku ruhande awuboneza iy’urushundura biba 3-1.
Masoudi utahaga umwanya Police FC wo guhumeka, yakoze impinduka akuramo Manishimwe Djabel aha umwanya Nsengiyumva Mustapha bivugwa ko yamaze kwemera kuzerekeza muri Police FC, bidatinze akuramo Nshuti Savio aha umwanya Lomami Frank nabo bakomerejeho babuza amahoro ubwugarizi bw’ikipe y’abashinzwe umutekano.
Habura iminota ine ngo umukino urangire, Nsengiyumva Mustapha yazamukanye umupira neza yirukanka asiga abakinnyi ba Police FC bari bamaze kunanirwa areba aho Nahimana Shassir ahagaze amuhereza neza nawe atsinda igitego cya kane ari nacyo cyasoje umukino.
Police FC isezerewe ku giteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi, Rayon Sports igera muri ½ aho izahura na Espoir FC y’i Rusizi yakomeje nyuma yo kunganya na Marines FC 0-0 ibona itike kubera igitego cyo hanze yatsindiye i Rubavu mu mukino ubanza.
Bamwe mu bafana ba Rayon Sports batangiye kuvuga ko ikipe yabo uyu mwaka ibikombe byose ibishaka bakaba bizeye ko n’iki izagitwara nyuma y’igikombe cya Shampiyona.
2,365 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply