Abantu 71 batwara taxi vatiri bamaze kwicwa
— June 21, 2017
Please enter banners and links.
![]()
Abantu bavuga ko mu gihugu cya Uganda habayo ubuzima bwiza n’imikorere yorohereza abantu kubaho bashobora kuba bibeshya kuko abenshi bava mu Rwanda ,Burundi ,DR Congo iyo bagezeyo batangira gutwara taxi Vatiri ariko hamaze kwicwa 71 imodoka zabo zagatwarwa muri Congo kuzigurishayo .
Mu kiganiro kitwa File yo ku meza kinyura kuri Bukedde buri wa kabiri nyuma y’amakuru bavuga ku mpfu z’abantu zitandukanye ,igiheruka bakaba baravuze kuri Ahmed Sebagala wishwe bamukuye aho yaparikaga hitwa Busega mu Mujyi wa Kampala bamwicira mu Karere ka Kiboga kure y’Umujyi wa Kampala .
Ikiganiro gikorwa n’umunyamakuru witwa Salongo Kayira akaba acukumbura inkuru zijyanye n’ubwicanyi rimwe na rimwe Abacamanza bifashisha amakuru aba yabonye bagatanga ikirego cyangwa na Polisi nayo ikaba yafata uvugwa mu nkuru ze agafatwa agakurikiranwa n’ubutabera.Nanozi Aida bakoresha
Alex Mugaga umwe mu bafashwe ubu ufungiye muri gereza ya Luzira mbere y’uko bamufata yavuze bagenzi be yakoranye nabo mu kwiba imodoka ndetse avuga n’umugore bakorana muri iyo mipangu nawe akaba yarafashwe avuga ko atazi umubare w’abantu amaze kwica.
Uwitwa Rutaya nawe ushinjwa muri uwo mugambi kugeza n’ubu ntarafatwa kubera afite amafaranga menshi iyo bagiye kumufata atanga ruswa bakamureka.
Frank Mukisa warokotse ariko imodoka igatwarwa muri Congo atanga ubuhamya avuga ko bamukodesheje bamubwira ko bagiye gusura abantu bagize ibyago bageze mu nzira baraparika bakajya bavugira kuri Telephone bavuga ko hari mugenzi wabo bategereje bugezaho burira agiye kubabwira ko bamwongera amafaranga bari bumvikanye haba haje umuntu arababwira ngo reka babanze barye babone kugenda.
Frank Mukisa avuga ko aho bariye ibiryo ariho bamushyiriye uburozi mu biryo aheruka arya yongeye kugarura ubwenge ari mu bitaro.
Frank avuga ko uwari wamuhaye ako kazi mbere y’uko batangira kurya yabonaga adatuje amanuka azamuka avugana n’abantu akibaza ibyo arimo bikamuyobera naho yarimo gupanga uburyo bamuha uburozi .
Bamaze kumuha uburozi bamujugunye ahantu mugashyamba abantu niho bamusanze bamujyana mu bitaro ariko imodoka yaratwawe igurishwa muri Congo.
Kubera ko imodoka yari izwi hari abantu bayibonye bashaka kuyihagarika bazi ko ari Frank Mukisa ariko babona idahagarara bamwe barayikurikirana ishaka no kubagonga.
Frank Mukisa amaze kugarura ubwenge yatangiye kwibuka uko byagenze amenya ko uwamuhaye akazi ariwe wamupangiye kugirango bamwica bibe imodoka ye.
Batangiye gukurikirana bamwe barafatwa abandi batanga ruswa ntibafatwa ku buryo ubu bohererezwa ubutumwa bugufi kuri Telephone zabo ko nabo bazabica ku buryo bibahangayikishije.
Salongo Magoba Siraje umutangabuhamya arasaba Leta gushyiramo imbara ibatabare kuko ruswa igiye kumara abantu kuko umuntu yica abantu ariko ntafungwe ndetse bakatwoherereza ubutumwa bugufi kuri Telephone ko natwe bazatwica bigatuma turara tutaryamye.
Muhungu John –Kampala
2,423 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply