Perezida Kagame yahaye amahirwe ikipe ya Leicester City gutwara igikombe
— March 7, 2016
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi abantu batandukanye bajya impaka z’ikipe izatwara igikombe muri Shampiyona y’UBwongereza Premier League aho bamwe baha ikipe ya Leicester City amahirwe yo gutwara icyo gikombe na Perezida Kagame akaba yayihaye amahirwe yo kugitwara.
Perezida Kagame yashimangiye ko akomeye ku ikipe afana ya Arsenal FC yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, ariko ko asanga Leicester City FC iri mu mwanya mwiza wo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Leicester City imaze gukina imikino 29 itsinda 17 muri shampiyona ya 2015/16, ikaba yaranganyije imikino icyenda igatsindwa itatu. Iri ku mwanya wa mbere, aho irusha Tottenham ya kabiri amanota atanu na Arsenal ya gatatu, amanota umunani.
Iyi kipe igiye gukora amateka kuko uburyo izamutse uyu mwaka nta muntu wabitekerezaga ko ishobora kuba iri ku mwanya wa mbere uyu munsi ndetse ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe.
Abantu benshi bakomeje kuyitega imikino iyihuza n’amakipe akomeye ariko amwe yarayatsinze andi ziranganya n’ubwo hari make yayitsinze.
Nubwo iri guhabwa amahirwe ariko, Leicester City yaratunguranye cyane kuko muri shampiyona ishize yarwanaga igira ngo idasubira mu cyiciro cya kabiri.
Mu butumwa yanyuzaga ku rubuga rwa Twitter kuri iki Cyumweru, Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yagaragaje ko Leicester City ihagaze neza mu buryo butandukanye.
Yagize ati “Bakwiye kuba ku mwanya bariho uyu munsi: kuba aba mbere muri shampiyona. Ni abakinnyi beza buri muntu ku giti cye, bakorera hamwe nk’ikipe, bafite imyitoreze myiza kandi bahora ku rwego rwiza.”
Perezida Kagame yavuze ko Lecester City igaragaza ko izi icyo gukora mu kibuga kandi igahora ishaka gutsinda, anayifuriza amahirwe masa.

Wenger umutoza wa Arsenal ari kumwe na Perezida Kagame
Perezida Kagame asanzwe ari umukunzi ukomeye w’umupira w’amaguru by’umwihariko ikipe ya Arsenal , gusa muri iki gihe yagabanyije umuvuko mu gihe shampiyona igitangira yari mu makipe yahabwaga amahirwe yo kuyegukana, ikaba imaze imikino itatu itaratsindamo n’umwe.
Umukino wari gutuma byibuze ikomeza guhabwa amahirwe n’uwo yakinnye kuwa 6 ubwo yakinaga na Tottenham zikanganya ibitego 2-2 bityo Leicester City yo itsinda umukino wayo maze yereka abantu bose ko nta mikino uyu mwaka ifite ahubwo icyo ishaka ari ugutwara igikombe.
Bamwe hirya no hino mu gihugu batangiye gutega (beting)ko izagitwara abandi bakavuga bati imikino iracyahari izatsindwa igikombe kiyinanire.
Hasigaye imikino 9 ariko biracyashoboka ko yatsindwa imikino yikurikiranya ikananganya iziyikurikiye zigatsinda iagatakaza amahirwe irimo guhabwa uretse ko n’iziyikurikiye nta rutege zifitiye cyeretse wenda Tottenham kuko Man City ifite ikipe ikomeye yatsinzwe na Liverpool ,naho Man United itsindwa na West Brom bigaragaza ko Lecester City n’ubwo yatsindwa n’izindi zatsindwa igakomeza igatwara igikombe.
Muhungu John
2,826 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply