umu amakuru-  Abakora Powder yitwa Johnson bagiye gucibwa amande ya za Miliyari kubera irwaza Kanseri | Umusingi

Abakora powder  Abakora Powder yitwa Johnson bagiye gucibwa amande ya za Miliyari kubera irwaza Kanseri

Please enter banners and links.

Abakora powder

 

Amakuru uturuka mu gihugu cya America aravuga ko umugore witwa Jacqueline Salter Fox w’imyaka 62 ,amaze imyaka 35 yisiga powder ya Johnson akaba avuga ko yamuteye kanseri akaba agiye gupfa kubera kubura umuti .
Ikinyamakuru Bukedde dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mugore kanseri yamufashe ku magi abyara aribyo mu Kinyarwanda wakwita inkondo y’umura .
Mbere y’uko apfa akaba yarareze abakora iyo powder ya Johnson mu rukiko aho mu cyumweru gishize urukiko rwategetse ko yishyurwa Miliyoni 72 z’Amadorari y’America.

Miliyoni 10 n’izo kurwaza uyu mukecuru naho 62 kikaba ari igihano urukiko rwaciye sosiyete ikora powder ya Johnson urukiko rukaba ariko rwategetse.

Powder wa Johnson irakundwa cyane ku isi ndetse abagore bakunda kuyikoresha cyane bayisiga abana bato bakivuka kandi iyi powder bivugwa ko iboneka itagoranye kuko ahantu hose iba ihari ndetse bakayikundira n’uburyo ihumura neza.

Hari n’abagore benshi bayikoresha mu rwego rwo kurinda neza umubiri wabo ndetse hari n’abababuka hagati y’amaguru naho bakayisigamo kugirango ihazane ububobere ndetse ntihagire umuhumuro uhaturuka.
Igikomeje gutera ubwoba n’uburyo usanga abagore bafite abana babatera iyo powder ya Johnson umubiri wose mu myanya y’ibanga ,mu kibuno ,mu maso kandi iyo umwana arize abenshi bahita bamwambura imyenda aba yambaye bakamukarabya barangiza bakayimutera umubiri wose bivuze ko hari benshi bazarwa iyo Ndwara ya Kanseri kubera iyo powder basiga abana babo.
Uyu mukecuru Jacqueline Salter Fox utuye mu mujyi wa Birmingham muri Alabama muri America akaba yarayikoresheje iyo powder yo mubwoko bwa Johnson ariko we yakoreshaga iya mazi yitwa Shower to Shower yo batonyangiriza mu mazi akaba yarayikoresheje aza kumenya ko arwaye kanseri ku myaka 49 akaba ayimaranye imyaka 13 yose.

Uwunganira Jacqueline Salter Fox witwa Jere Beasley akaba yaravuze ko abakoze iyo powder bamaze igihe babizi ko kimwe mu byo bakoresha bitera indwara ya kanseri ariko baraceceka barakomeza barayikora habe no kubwira abantu ngo bayireke.

Nkuko urubuga www.cancer.org ruvuga ko muri bimwe bakoresha bakora iyo powder ya Johnson harimo icyitwa Talc kibamo imyunyu ya asbestos gifasha kunyunyuta amazi ku mubiri cyane cyane iyo umwana yambaye pamper cyangwa ikabutura ndetse no kumutsa umubiri kugirango ntihagemo icyuya umwana akababuka.

Abaganga kuri urwo rubuga bavuga ko iyo ukoresheje powder ya Johnson cyane ukihumuriza umuhumuro wayo cyane igutera kanseri ku myanya myibarukiro y’umugore n’impyiko.

Powder ya Johnson ikaba igura 500 Rfw ariko hari n’izihenze ariko akenshi mu masakoshi y’abakobwa n’abagore abenshi usanga buri umwe aba afitemo powder.

Hari abagaragaje impungenge ko abakora iyi powder ya Johnson kubera ukuntu ikunzwe ku isi yose bashobora guhindura izina ariko ikaguma ari yayindi ndetse igakomeza gutera abantu indwara ya kanseri .

Mu Ukwakira 2013 urukiko rwa Sioux Falls muri South Dakota basanze hari undi mugore witwa Dean Berg nawe warwaye kanseri y’umura kubera gukoresha cyane powder ya Johnson .

Mu Rwanda naho bakoresha powder ya Johnson ariko hakaba hari urukingo bakingira abakobwa n’abagore kanseri y’umura .

Umuvugizi w’iyi sosiyete ikora powder ya Johnson witwa Carol Goodrich akaba yatangaje ko bazajurira kuko bamaze igihe kirekire bakora ubushakashatsi kuri powder ya Johnson bakaba barasanze ntakibazo ifite.Biravugwa ko hari abakoresha iyi powder ku gakingirizo bagiye gukora imibonano abo bakaba bakwiyekubereka kuko baritera indwara ikomeye batabizi.

 

Byashyizwe mu Kinyarwanda na Muhungu John

2,855 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.