Gen Tumukunde yarashwe ukuguru
— March 1, 2016
Please enter banners and links.

Lt. Gen. Henry Tumukunde yarashwe ukuguru n’umupolisi I Fort Portal nyuma yo gukubita urushyi umupolisi wari wamubujije kunyuraho ajya ahaberaga amatora y’urubyiruko mu Ntara y’Iburasirazuba bwa Uganda aho urubyiruko rwatoraga uzabahagararira mu Nteko Ishingamategeko yo muri icyo gihugu.
Gen.Tumukunde akaba yarashwe uyu munsi ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba taliki ya 1 z’uku kwezi kwa gatatu 2016 ubwo yari kumwe n’umuhungu we witwa Amanya Tumukunde umukandida muri Fort Portal .
Mu myigaragambyo yaberaga aho haberaga amatora polisi ikaba yagerageje guhosha iyo myigaragambyo itera abantu imyuka iryana mu maso (tear gas)maze Gen.Tumukunde ahita akubita urushyi ukuriye polisi muri ako gace witwa Musa Tibikirana nawe aramurasa mu kuguru abashinzwe kumurinda bahise bamujyana mu bitaro bya Fort Portal kugirango avurwe .
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Paddy Ankunda yabwiye itangazamakuru ko Gen.Tumukunde yakomerekejwe na tear gas ariko nyuma Gen.Tumukunde yasubije umuvugizi w’igisirikare ko atari General utazi gutandukanya tear gas n’isasu.
Nyuma Gen.Tumukunde yavanywe mu bitaro asubizwa muri Kalya Hotel yari acumbitsemo guhera ku cyumweru aho yacumbitse kubera ayo matora y’abahagararira urubyiruko mu Nteko Ishingamategeko.
Mbere Gen.Tumukunde yahagaritswe n’abafana ba Mwine Mpaka wari umukandida w’Ishyaka rya NRM riyobowe na Perezida Museveni nibwo Gen.Tumukunde yarakaraga agahita akubita umupolisi urushyi.
UPDF na polisi bakaba bazengurutse imodoka ya Gen.Tumukunde kumuha uburinzi kugirango abaturage bigaragambya kugirango ntibagire icyo bamukora ndetse abaturage bakaba bavugaga ko Gen.Tumukunde yashakaga gutanga ruswa kugirango batore umuhungu we wari wiyamamarije guhagararira urubyiruko mu matora yo guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishingamategeko.
Valley Kanzira uhagarariye amatora muri Kabarore haberaga ayo matora akaba yatangaje ko Mwine ariwe watsinze amatora y’uharariye urubyiruko mu Nteko Ishingamategeko n’amanota 660 umuhango wo gutangaza amanota wabereye mu cyumba cy’urusengero rw’Abadiventiste naho Amanya we abona amajwi 463 naho Fortunate Nuwabasa umukandida wigenga we akaba yabonye amajwi 10 gusa .
Byahinduwe mu Kinyarwanda na Muhungu John
3,358 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply