umu amakuru- Nyakwigendera umuherwe Ivan Semwanga ubukire yabuhawe n’inzoka y’umukara yasanze muri Afurika y’Epfo | Umusingi

Nyakwigendera umuherwe Ivan Semwanga ubukire yabuhawe n’inzoka y’umukara yasanze muri Afurika y’Epfo

Please enter banners and links.

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda harimo ikitwa http://galaxyfm.co.ug cyatangaje inkuru ivuga ko umuherwe Ivan Semwanga uzashyingurwa ku munsi w’ejo Kuwa 27 Gicurasi 2017 muri Kampala biravugwa ko ubukire bwe yabuhawe n’inzoka y’umukara mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Semwanga Ivan wari ukuriye itsinda ryitwa RICH GANG bazwiho kwerekana amafaranga amakuru aravuga ko Ivan Semwanga yagiye mu gihugu cya Afurika y’Epfo agezeyo atangira gukora ubupfumu aho yakoreshaga inzoka y’umukara mu bupfumu yakoraga.

Ivan Semwanga akaba yaguye mu bitaro mu gihugu cya Afurika y’Epfo byitwa Steve Biko mu mujyi wa Pretoria bikaba bivugwa ko ubukire bwe burimo amashuri ,amavuriro n’imodoka zihenze byose yabikuye mu bupfumu.

Umunyamakuru witwa Kazibwe Bashir Mbazira wandika inkuru zicukumbuye yavuze ko mu gihugu cya Afurika y’Epfo abaturage baho bakunda kujya mu bapfumu cyane bikaba aribyo Ivan yakuyemo ubukire bwose yari afite.

Nyakwigendera Ivan Semwanga atarapfa ,ayo amurunze imbere akaba ari Amadorari

Uhereye i bumoso niwe Zari wahoze ari umugore wa Ivan Semwanga batandukanye ariko babyaranye abana 3

Uko bari 4 bagize itsinda ryitwa RICH GANG mu minsi ishize bigeze kugaragara mu bitangazamakuru muri Uganda bababaza bati namwe mwigeze kuba abakene bati yego ndetse bavuga ko bakumbuye ubuzima bw’abakene ariko bababajwe ni uko batabona uko bongera kubusubiramo n’ubwo ubuzima bwo gihe bari abakene bwari bubabaje cyane.

Abantu bajyaga bibaza aho Ivan Semwanga akura amafaranga agenda aha buri wese naho yayakuye mu bupfumu aho yari yarashatse inzo y’umukara akayikoresha bityo n’abakire benshi muri icyo gihugu n’abanyapolitiki bakaza kumureba kugirango abaragurire.

Umunyamakuru Kazibwe Bashir Mbazira akaba yavuze ko n’undi muherwe wo muri Uganda witwa SK Mbuga nawe amafaranga afite menshi ayakura muri Afurika y’Epfo akaba aherutse gukora ubukwe bw’igitangaza akaba afite inyubako nyinshi muri Kampala n’ibikorwa bitandukanye ndetse akaba agira imodoka zihenze zifite plaque y’amazina ye ya SK Mbuga.

Muhungu John –Kampala

5,550 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.