Ese koko Gen.Kayumba Nyamwasa watswe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo ni uko agiye kugaruka mu Rwanda?
— May 26, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi ni uko Gen.Kayumba Nyamwasa wahoze ari mu ngabo z’uRwanda agahungira muri Afurika y’Epfo ubu yatswe ubuhungiro hakaba hibazwa aho ari bugane.
Igitangazamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa http://www.sabc.co.za Kuwa 24 Gicurasi 2017 cyanditse kivuga ko Gen.Kayumba Nyamwasa impamvu yatswe ubuhungiro ari uko yaketsweho ibyaha bitandukanye mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya DR Congo.
Gen.Kayumba Nyamwasa yahunze mu Rwanda mu mwaka wa 2010 ahunga ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo kwangisha abaturage ubutegetsi n’ibindi byaha bitandukanye ndetse no muri Afurika y’Epfo hakaba hari abamushinja ko hari ibyaha yakoreye muri Congo ubwo yari akiri mu gisirikare cy’uRwanda bijyanye no guhohotera uburengazira bwa muntu.

Gen.Kayumba Nyamwasa
Icyo gitangazamakuru twavuze hejuru cyanditse kivuga ko umuryango wa Gen.Kayumba Nyamwasa uteri kumva impamvu urukiko rukuru muri Afurika y’Epfo rurimo kwaka Gen.Kayumba ubuhungiro ndetse bakaba bavuga ko bagiye kurega uwitwa Kaajal Ramjathan-Keiog kubera guharabika Gen.Kayumba Nyamwasa kubera kumwita umunyabyaha nkuko byavuzwe na Frank Ntwari umwe mu muryango wa Kayumba .
N’ubwo ibyo bikivugwa gutyo biravugwa ko Gen.Kayumba Nyamwasa ashobora kugaruka mu Rwanda ariko hataramenyekana uburyo azagarukamo niba azaza aje gufungwa cyangwa aje kubwumvikane.
Bamwe mu bavuga aya makuru ya Gen.Kayumba Nyamwasa batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko ashobora kugaruka kubwumvikane ariko ibyo bintu bavuga bikaba bigoye kwemera ko ari ukuri cyangwa ko byashoboka.
Mu gihe havugwa ikibazo cya Gen.Kayumba hashize iminsi hagaragara inkuru zitandukanye zivuga ko umubano w’uRwanda na Afurika y’Epfo umaze kuba mwiza ndetse ko na VISA zishobora gutangwa ariko abazi ibya politike bakaba bavuga ko byose bishingiye kuri Gen.Kayumba Nyamwasa.
Ikinyamakuru sabc cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko Gen.Kayumba Nyamwasa ashobora kongera agasaba ubuhungiro bushya akabuhabwa cyangwa ntabuhabwe agashakira mu bindi ihugu byamwemerera.
Andi makuru agera ku Kinyamakuru Umusingi aravuga ko igihugu cya Afurika y’Epfo nikiramuka kimwatse ubuhungiro Gen.Kayuba ashobora kwerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa nacyo kitavuga rumwe n’uRwanda.
Muhungu John
3,977 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply