Umuhanzi Teta Diana arimo gutegura Album ye ya mbere ariko yananiwe guhitamo izina ryayo
— February 22, 2016
Please enter banners and links.

Umuhanzi Teta Diana wahise uzamuka mu buryo butunguranye akaba umuhanzi w’icyamamare hano mu Rwanda yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ubu ahugiye mu gukora Album ye ya mbere ariko ataramenya izina azayita.
Ikinyamakuru Umusingi kimubajije impamvu yananiwe guhitamo izina azita Album ye ya mbere yavuze ko hari indirimbo ze 2 zakunzwe cyane ashaka guhitamo izina ry’imwe akaba ariryo yitirira Album ye.

Teta Diana ahabwa igihembo na Jeanette Kagame
Teta yagize ati “hari indirimbo 2 imwe yitwa Tanga agatego abantu benshi barayikunze ndetse hari abansabye ko Album nayita tanga agatego indi yitwa Velo nayo yakunzwe cyane abakunzi banjye benshi bansabye Album kuyita Velo ubu sindahitamo izina nzita iyo Album ndimo gukora”.

Diana Teta ari kumwe na Minisitiri Mushikiwabo Louise
Iyo Album kandi n’ubwo irimo gukorwa italiki izashyirirwa ahagaragara iracyari ibanga ariko Teta akaba avuga ko bitari kure azamenyesha inshuti n’abavandimwe ,abafana be akunda cyane ndetse n’abaterankunga be igihe azayishyirira ahagaragara ndetse akaba azabategurira igitaramo kiza uwo munsi mwese kandi azabatumiramo nkuko abivuga.

Uyu muhanzi kubera ijwi ryiza agira n’ubuhanga byatumye amenyekana cyane ndetse akundwa n’abenshi harimo n’abayobozi bakomeye mu gihugu bimuha n’amahirwe yo kurira rutema ikirere vuba ugereranije n’abandi bahanzi babanyarwanda.

Uwitwa Iradukunda M Grace ukurikirana ibya muzika haba mu Rwanda no hanze yarwo yagize ati “Teta n’umuhanga kabisa ,uburyo yaje n’uburyo yahise yamamara bigaragaza ko azi guhimba ari umuhanzi nyawe kandi abantu benshi turamwemera ,turamukunda kandi tuzamushyigikira”.

Ugereranije n’abandi bahanzi bakomeye bemerwa hano mu Rwanda barimo The Ben , King James ,Meddy , ,Kitoko ,Prences Priscillah ,Knowless niwe wariye indege vuba nyuma yo kumenyekana kuko ubu asigaye atumirwa ku mugabane w’Iburayi inshuro nyinshi nkuko byagiye bitangazwa n’ibitangazamakuru binyuranye.
Noella
2,749 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply