Umuhanzi Ciney nawe yasezeranye imbere y’amategeko nyuma ya Miss Jojo
— May 13, 2017
Please enter banners and links.

Umuhanzi w’umuraperi Uwimana Aïsha [Ciney] yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore witwa Tumusiime Ronald bamaze igihe kinini bakundana.
Ciney na Tumusiime Ronald basezeraniye kuzabana akaramata nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda agenga abashakanye mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017.
Uyu muraperi yavuze ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko bagiye guhita batangira kwitegura ibirori byo gusezerana imbere y’Imana mu itorero ry’Abangilikani, bazarushinga muri Nyakanga 2017.


Ciney n’umukunziwe witwa Tumusiime Ronald bamaranye imyaka irenga ine gato bakundana. Umusore aherutse gutungura Ciney amwambika impeta y’urukundo mu gitaramo cy’urwenya cyabereye muri Serena Hotel kuwa 26 Werurwe 2017.
Ciney umaze amezi abiri yambaye impeta ya fiançailles aherutse kwinjira mu itorero ry’Abangilikani ari naho bazasezeranira imbere y’Imana muri St Etienne mu Biryogo.


Muri uru rusengero ni naho Muyoboke Alex n’umugore we basezeraniye nyuma na Tom Close na Tricia bahahanira igihango muri 2013
Ciney wakunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘Tuma bavuga’, ‘Salama’, ‘Igire’, ‘Ngwino Nkwereke’ n’izindi yahamije ko ubukwe bwe buzataha mu gihe kitarenze amezi abiri ndetse n’impapuro z’ubutumire zigiye gusohoka.



Yahamije ko namara kurushinga azakomeza kuririmba, ngo inshingano z’urugo ntizizamubera imbogamizi kuko ‘umukunzi we asanzwe amushyigikira bikomeye mu muziki’.


Uyu muhanzi akaba yarigeze guhagarika umuziki ariko nyuma aza kongera gusohora indirimbo bityo agaruka mu ruhando rw’abahanzi .
Ati “Umukunzi wanjye rero buriya ni umufana wanjye wa mbere, tujya tubiganiraho tukabitekerezaho. Ndumva nta kibazo, nimara gukora ubukwe nzabikomeza, nzakomeza ndirimbe.”
Ciney n’umusore bitegura kurushinga bafashe uyu mwanzuro nyuma y’imyaka ine bakundana mu buryo butamenyekanye cyane mu itangazamakuru.
Uyu muhanzi avuga ko bwa mbere abona Tumusiime bahuriye kuri Radio 1 aho yakoze, uyu musore yazaga kuhareba undi muntu bakoranaga, baramenyana bubaka ubucuti busanzwe nyuma bibyara urukundo.
3,298 total views, 3 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply