Minisitiri w’Intebe Desalegn arafungura Ambasade ya Ethiopia mu Rwanda
— April 27, 2017
Please enter banners and links.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017 aribufungure bwa mbere Ambasade ya Ethiopia.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame bakiriye Miinisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aherekejwe n’umugore we Roman Tesfaye.
Mu ijambo ry’ikaze, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Desalegn mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yatangiye uruzinduko asura ibikorwa bitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatanu akazerekeza mu Majyaruguru aho azasura amaterasi y’indinganire i Gicumbi.


Roman Tesfaye na Jeanette Kagame baganira nyuma yo kumuha ikaze mu Rwanda


By’umwihariko, Mushikiwaho yagize ati “Umunsi w’ejo azaba ari mu Majyaruguru habe ibiganiro bitandukanye ku mubano w’impande zombi. Igikorwa gikomeye kikazaba gufungura Ambasade ya mbere ya Ethiopia mu Rwanda.”
Yavuze ko u Rwanda rushimishijwe no kuba Ethiopia izagira ibikorwa bihoraho mu Rwanda binyuze muri Ambasade yayo.
Yavuze ko Ethiopia ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, aho mu murwa mukuru Addis Ababa hari n’icyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ahantu ibihugu byose by’uyu mugabane byicara bigamije kugena ahazaza habyo.


Yavuze ko Hailemariam Desalegn yaje mu Rwanada kenshi ariko uru ruzinduko rwo ntirusanzwe kuko ruzakorwamo ibiganiro hagati y’ibihugu byombi ndetse bigategura n’ibigomba gukorwa mu gihe kiri imbere.
Yanashimangiye ko u Rwanda na Ethiopia bisangiye icyerekezo ku buryo uko umubano w’ibihugu byombi warushaho gukomera ariko nako iterambere ry’abaturage ryakwihuta.
2,785 total views, 7 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply