umu amakuru- Pasika yifashe ite mu Rwanda ugereranije no mu bindi bihugu? | Umusingi

jesus-on-the-cross (1)Pasika yifashe ite mu Rwanda ugereranije no mu bindi bihugu?

Please enter banners and links.

jesus-on-the-cross (1)

Ubu ikivugwa ku isi yose ni Pasika izaba ejo Kuwa 16 Mata 2017 ariko mu Rwanda wagirango ntago izahagera ariko impamvu yabyo irumvikana.

N’ubwo mu bindi bihugu baba bashimiye amavuko ya Yesu Kristo bakajya kuryoshya ubuzima hirya no hino mu bitaramo no mu tubyiniro (night clubs) mu Rwanda bo baba bari mu gahinda ko kwibuka Abatutsi bazize uko Imana yabaremye bakicwa muri Jenoside.

N’ubwo no mu bindi bihe mu Rwanda ibintu byo kwidagadura bitaratera imbere nko muri Uganda ubu birashyushye abahanzi baba babonye akanya ko gukorera amafaranga kuko buri mahirwe abonetse bayabyaza umusaruro mu buryo bwihuse.

Mu gihugu cya Uganda gituranye n’uRwanda niho dufata ingero kubera ko akazi kabuze buri muntu aba yicaye atekereza icyo yakora akabona amafaranga mu gihe mu Rwanda abahanzi benshi bategereza ko babajyana muri Rwanda day abandi nabo bagategereza Primus Guma Guma igihe izabera abandi nabo bakagerageza kwishakishiriza mu tubari ariko batamamaje ngo abantu baze ari benshi.

Ubu muri Uganda kuri Pasika gusa ushobora gusanga hateguwe ibitaramo birenze 20 mu gihugu hose kubera bamamaza kumara nk’ukwezi kose abantu batangira kubika ayo gusohokana kwishimisha kuri uwo munsi mu gihe mu Rwanda kubona abahanzi 3 bamamaza ko bafite ibitaramo icyarimwe sinzi ko birabaho.

N’ubwo Abahanzi bo mu Rwanda tutabarenganya cyane kubera ko bavuga ko bagerageza gukora ibitaramo ariko Polisi ikabafungira aribwo bigitangira gushyuha bikabaca intege.

Umuhanzi Rafiki yigeze guhomba amafaranga yateguye igitaramo kwa Rasta ,The Ben ataragenda yigeze guhomba muri Peti Stade ubwo polisi yafunze igitaramo aribwo akihagera ataririmbye n’indirimbo imwe hari n’abandi benshi bagiye bafungirwa ibitaramo na Riderman yashyize Album ye kumugaragaro yambaye injegeri ku maboka tumubajije avuga ko muzika mu Rwanda igifunze.

Ariko mu busesenguzi twakoze ibyo ntago cyaba ikibazo ahubwo abantu icyo ubamenyereje nicyo bakora aba bahanzi bagize Imana bakamenya kwamamaza niyo byaba saa sita z’amanywa abantu baza kandi ari benshi n’amafaranga akaboneka.

Umuntu wese utaramenya inzira yo gukoresha itangazamakuru bikunda kugorana kugirango ibyo akora bitere imbere noneho mu Rwanda hakaba ikindi kibazo cy’abahanzi iyo akoze indirimbo imwe igakundwa maze ubwo sinakubwira akiyemera bigacika akazamura ibiciro ko yabaye umusitari kandi nta modoka nziza agira ,nta nzu nziza agira bamutumira agasaba amafaranga menshi abantu bagahitamo kubareka ugasanga no kongera gukora indi ndirimbo biramugoye.

Ikindi mu gihugu cya Uganda umuhanzi ajya gukora indirimbo afite ubwoba ko nitaba nziza atazakira abanyamakuru bityo bigatuma ashyiramo ubwenge bwinshi n’amafaranga menshi kugirango indirimbo ye ibe nziza kandi irute izabandi mu gihe hano bikorera uko bashatse.

N’umuhanzi wa hano mu Rwanda asohora indirimbo ye ntiyirirwe ajya gushaka abanyamakuru cyokora ashobora kubwira umunyamakuru umwe ubundi akandi kuri facebook gusa akiyicarira.

Ikigamijwe muri iyi nkuru n’ukubwira abahanzi n’abanyamakuru ko muri ibi bintu byo kwishimisha haba muri Noheli cyangwa indi minsi mikuru baba bakwiye kubibyaza umusaruro kuko nibyo bibamo amafaranga menshi.

N’ubwo bavuga ko mu Rwanda radio zaho na Televiziyo bihoraho ibiganiro bya siporo na muzika nabyo ntibirakorwa ku rwego rushimishije nko mu bindi bihugu uko babikora.

Muri Uganda ejo kuwa gatanu bita Easter Friday muri Uganda abantu benshi cyane bagaragaye bikoreye umusaraba bajya gusenga mu misozi ariko abantu bahakoreye amafaranga menshi kuko hacururizwa ibintu byinshi cyane.

Abapolisi nabo bari mu baturage nabo bashaka gufata ku musaraba munini abantu bose barwaniraga gukoraho mbese uburyo baba babikozeho ibiganiro bituma buri umwe yumva atasigara mu rugo nibyo rero tubwira itangazamakuru ryacu mu Rwanda n’abanyamakuru ko bakwiye gutyaza ubwenge bagakorera amafaranga menshi aryamye mu bantu.

N’ibyinshi byavugwa kuri iki kibazo ubwo ibindi tuzagenda tubibagezaho.

Gatera Stanley

2,846 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.