Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abasirikare bakuru
— April 7, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Mata 2017 Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ingabo z’u Rwanda (High Command Council).
Muri iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura nk’uko itangazo rya RDF ribivuga, Perezida Kagame aganira n’abayobozi b’ingabo yabashimiye akazi keza bakora ko kurinda ubusugire bw’igihugu ari nako bita ku mibereho myiza y’abaturage (human security).

Perezida Kagame aganira n’Abasirikare bakuru

Ibi bikaba binagaragarira mu mutekano igihugu gifite ubu, bikaba binafitanye isano kandi n’ibihe tugiye kwinjiramo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igomba kurwanywa kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’uRwanda Gen.Patrick Nyamvumba
Umukuru w’Igihugu yasabye abari mu nama Nkuru y’Ingabo muri rusange gukomeza kwita ku nshingano zabo barangwa n’ imyifatire myiza (discipline) ko ari yo nkingi nyamukuru Ingabo z’u Rwanda zishingiyeho.

Rinavuga ko abari muri iyi nama nkuru ya Gisirikare bunguranye ibitekerezo ku bijyanye no kunoza inshingano zabo no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
2,461 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply