Batatu bafunzwe bakekwaho ubujura bw’amafumbire n’imbuto byagenewe abahinzi
— March 21, 2017
Please enter banners and links.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke ifunze abagabo batatu bakekwaho ubujura bw’ifumbire ndetse n’imbuto Leta yari yageneye abaturage muri gahunda yo kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Minani yavuze ko Ku itariki ya 16 Werurwe 2017 abafashwe ari Ngarukiye Telesphore na mugenzi we Safari Alain; bose bakaba bari bashinzwe iterambere mu tugari twa Gahinga na Rutabo two mu murenge wa Mugunga. Hanafashwe nanone Maniradukunda Phocas, we akaba yari ashinzwe iyamamazabuhinzi mu mudugudu wa Gasovu ho mu kagari ka Gahinga mu murenge wa Mugunga.
CIP Minani avuga uko iyo fumbire n’imbuto byibwe yagize ati:” mu murenge wa Mugunga, Leta yari yarashyizeho gahunda yo gukora amaterasi y’indinganire no gufasha abaturage kuyahingamo, noneho ibaha imbuto n’inyongeramusaruro mu rwego rwo kubona umusaruro uhagije.
Abashinzwe iterambere ry’utugari nibo bashyikirizaga iyo fumbire n’imbuto abaturage. Ariko twaje guhabwa amakuru n’abaturage ko ibyo bagenewe byose bitabageraho, hanyuma mu iperereza ryacu tuza gusanga hari ababinyereza bagaha abaturage imbuto n’ifumbire bidakwiye. Ubwo rero twahise dufatana abavuzwe hejuru ibiro 172 by’ifumbire ndetse n’imbuto ingana n’ibiro 156 by’ibigori n’ibiro 48 by’ibishyimbo”. CIP Minani yavuze ko kugeza ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Janja mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane niba nta yindi mbuto ndetse n’inyongeramusaruro bitashyikirijwe abaturage muri ubwo buryo ndetse n’abandi bashobora kuba bari muri ubwo bujura.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke yagaye ibyo bikorwa bibi bigayitse by’ubwo bujura maze ashimira abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye birimo n’ubwo bujura maze asaba ko iyo mikoranire myiza n’abo baturage ndetse n’izindi nzego bwakomeza hagamijwe kuburizamo ibyaha bitarakorwa.
Icyaha kiramutse kibahamye, ibihano bashobora guhabwa bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho igira iti:” Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.
2,883 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply