umu amakuru- Oda Paccy ashobora kuba yaribeshye ko kwambara Bikini n’imyambarire yerekana ikibero aribyo bizatuma amenyekana cyane | Umusingi

f231f2107df69eab0a3862d50018a9b2Oda Paccy ashobora kuba yaribeshye ko kwambara Bikini n’imyambarire yerekana ikibero aribyo bizatuma amenyekana cyane

Please enter banners and links.

f231f2107df69eab0a3862d50018a9b2

Umuraperi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] asa n’uwakataje mu kugaragaza ko ari umuntu mushya bishingiye ku mafoto y’uruhererekane amaze iminsi ashyira ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye .

Bamwe batangiye kumuvugaho kandi burya iyo abantu batangiye kukuvugaho uba utangiye kumenyekana aribyo benshi bavuga ko aribyo umuhanzi Oda Paccy ashaka abinyujije mu kwambara za Bikini cyangwa agaragaza ibibero nahandi hibanga.

Ni kenshi uyu muhanzi yagiye anengwa kubera gushyira hanze amafoto bamwe bafata nk’urukozasoni ariko we akavuga ko ‘abikora abizi neza kandi abigambiriye’.

Mu minsi ishize yari yasohoye ifoto igaragaza amatako ivugisha benshi, iyi yaherekezaga ubutumwa buri mu ndirimbo ye  yise ‘Igikuba’.

oda_paccy7

oda4

Hari abandi bavuga ko imyambarire ya Paccy ari iya basitari (Stars)kandi abantu bakwiye kumenya ubuzima bw’umusitari ko butandukanye n’ubw’umuntu usanzwe kuko bagira imyambarire yabo ,bakunda kuba mu buzima buhenze ,kurya muri Hotels zihenze kunywera mu tubari duhenze ,kwambara bihenze n’ibindi byinshi.

Oda Paccy yongeye kuvugisha abantu biturutse ku mafoto yashyize hanze yifotoreje muri Tanzania ubwo yari yagiye gukorerayo indirimbo yitwa ‘No Body’.

arton2754

ajmakka

Muri aya mafoto hari iyo yahereyeho yambaye bikini, abantu bayiteraniyeho amagambo mu buryo bukomeye abandi bakamushinja guta umuco no kwiyandarika.

Nyuma yo gushyira hanze ifoto yambaye Bikini abantu bakamutuka ibyo gupfunyika, Oda Paccy yashyize kuri Instagram ifoto imaze iminsi ica ibintu kuri internet ya Nicki Minaj uherutse kwitabira ibirori bya Paris Fashion Week mu Bufaransa yambaye umwambaro ugaragaza amabere.

1434643404_oda_paccy_logo

KrDCkdk

Yahise yandikaho ko ‘bidatinze agiye gusohora ifoto imeze itya’, ibi nabyo byateje impaka ndende bamwe bamutuka abandi bakamubwira ko bayitegereje.

Oda Paccy uri mu bahanzi icumi bahatanira PGGSS uyu mwaka yabaye nk’ukoza agate mu ntozi ubwo yashyiraga hanze indi foto yifotoje ari muri Tanzania, igice cyo hejuru amabere aragaragara naho hasi akerekana itako ry’iburyo. Iyi nayo yasabagiye hose by’umwihariko kuri WhatsApp no ku zindi mbuga mpuzabantu.

Yavuze ko ubwe arimo abantu babiri [Paccy w’umuraperi na Paccy usanzwe] ndetse ko abantu bakwiye kumenya kubatandukanya. Ati “Umuntu wagize ikibazo kuri iyi foto n’izindi njya nifotoza amenye gutandukanye ba Paccy babiri, Paccy wo mu buzima busanzwe atandukanye n’uwo ku ifoto, biriya ni akazi ntabwo ari ubuzima busanzwe mbamo, ubundi nsanzwe nambara neza.”

Arongera ati “Uko biri mu bintu byose biba bikwiriye ko duhinduka, uyu munsi ntabwo nkwiriye kuba nifotoza nk’uko nabikoraga mu mwaka wa 2009, aho Isi igeze ntabwo ibi byagakwiye gutera abantu ikibazo. Ababibona bazi ibigezweho ntabwo byabatera ikibazo, icya mbere ndasaba abantu ko bandeba nk’umuhanzi ibindi bakabireka.”

Paccy yabwiye abamunenga ko akora ibibangamiye umuco ko “Ntaho bihuriye no kwica umuco ndetse u Rwanda rukeneye abahanzi babasha guhatana n’abo mu bindi bihugu bumva aho iterambere ry’Isi rigeze.”

Ati “Ntabwo ari ukwica umuco, ntabwo nzi amateka ariko nzi neza ko hambere abazungu batarazana imyenda na mbere y’uko impuzu zizaba Abanyarwanda ntabwo bambara, ibyo birazwi.”

Kuba hari abamubona mu ndorerwamo y’imico mibi no gukora ibidakwiye, Oda Paccy we ngo byose abirenza ingohe nta na kimwe aha agaciro.

Hari abemeranya na Paccy ko muri viziyo umuhanzi cyangwa undi wese akwiye kwambara uko ashaka kandi buri muntu akareba ibye bimureba ari nabyo byatumye abazungu batera imbere .

Abandi nabo bakavuga bati ese ko agaragaza ibibero yabanje akikoraho n’ikibero yerekana kikaba ari ikibero cyiza koko ku buryo abakibona bashiduka ariko bamwe bavuga ko kidakanganye nkuko wareba icya Rihana cyangwa Nick Minaj nawe niyikoreho byanyabyo cyokora azi kwifotoza nkabasitari .

Noella

 

 

 

 

 

 

4,177 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.