Irushanwa rigayitse rigiye guhomba Charly na Nina nabo basezeye muri Primus Guma Guma, Queen Cha arabasimbura
— March 14, 2017
Please enter banners and links.

Abaririmbyi bagize itsinda rya Charly na Nina rikunzwe mu buryo bukomeye muri iyi minsi basezeye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7 .
Mu ibaruwa yasinyweho na Manager wabo Muyoboke Alex yo kuwa 13 Werurwe 2017 Ikinyamakuru Umusingi gifiteho kopi ivuga ko abo bahanzi uko ari 2 bagize itsinda rya Charly na Nina batazitabira PGGSS7 kubera impamvu bavuga ko bafite imishinga myinshi cyane ya muzika yabo bityo bakaba batazaboneka .
Abo bahanzi icyemezo bafashe cyagiye gifatwa n’abandi bahanzi batandukanye barimo Kitoko Bibarwa ,Teta Diana na Man Marten warigiyemo rimwe agahita asezera ko atazarisubiramo.

Nyuma y’amakuru ko abo bahanzi basezeye muri PGGSS7 abantu batandukanye bagiye babivugaho bamwe bati n’ubundi irushanwa riraciriritse abahanzi nka Charly na Nina ntago bajya gukorera udufaranga baha abahanzi kandi igihe PGGSS imara ari kirekire bashobora kuba babonye arenze ayo bakura muri iryo rushanwa.
Abandi nabo twaganiriye bakurikirana ibya muzika batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu zabo bagize bati ntago irushanwa ryaba riteguwe neza ngo abahanzi bange kurijyamo ni ikikwereka ko riciriritse ndetse rigiye guhomba.
Ubundi abahanzi baba bakunzwe cyane nibo bakarigiyemo ariko Charly na Nina abantu benshi bashimye icyemezo bafashe kuko n’ubundi sibo bari kuzagitwara aribwo bajemo bwa mbere.
Ibituma abantu bavuga ko rigayitse icya mbere ni uko abahanzi bamwe banga kurijyamo ,icya kabiri abanyamakuru batumirwa gutora abahanzi ntago bose batumirwa,icya gatatu abahanzi bavuga ko hari za kata ziba mbere y’uko abanyamakuru batangira gutora.
Abahanzi icumi bahatanira PGGSS7 nyuma yo gusezera kwa Charly na Nina:
- Bull Dogg
Danny Nanone
3. Social Mula
4. Christopher
5. Dream Boyz
6. Active
7. Mico The Best
8. Davis D
9. Oda Paccy
10. Queen Cha
Gatera Stanley
2,707 total views, 3 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply