Breaking News: Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali University babuze impamyabumenyi zabo kubera amanyanga y’ubuyobozi
— March 10, 2017
Please enter banners and links.

Bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali batahanye agahinda bamwe amarira menshi kubera kubura Impamyabumenyi zabo mu gihe baje biteguye kuzitahana.
Ni ku nshuro yayo ya kabiri ku banyeshuri bagera kuri 544 barangije muri iyo kaminuza mu mashami atandukanye.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 werurwe, 2017, Uyu muhango wabereye kuri Pati Stade i Remera, wari witabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Bwana Isaac Munyakazi akaba yaranabaye umwalimu muri iyi kaminuza mbere y’uko ajya kuri uyu mwanya.

Bwana Prof.Nshuti manase
Ubwo uyu muhango waganaga ku musozo hagaragaye abanyeshuri benshi bari bitabiriye uyu muhango n’amarira menshi n’agahinda kenshi bashatse gufata mu ijosi umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali Bwana Nshuti Manasse bamubaza impamvu batagaragaye ku rutonde rw’abahawe impamyabumenyi kandi barishyuye byose ndetse baratsinze .
Umukobwa umwe wariraga n’agahinda kenshi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “turababaye cyane kutabona impamyabumenyi zacu kandi twarishyuye ,twarakoze ibizami tugatsinda nta kibazo dufitanye na Kaminuza ,twatumiye ababyeyi bacu n’inshuti n’abavandimwe none ubu turishimana nabo nta mpamyabumenyi dufite?”.
Twabibutsa ko abanyeshuri batagaragaye ku rutonde rwabagombaga kurangiza n’amazina yabo ntasomwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ugera ku 100 nkuko twabitangarijwe n’umwe mu batagaragaye kuri urwo rutonde.
Ubuyobozi bwa kaminuza ya Kigali buhagarariwe na Bwana Nshuti manase yavuze ko ari ikosa ryabayeho mu gusohora urutonde aho amazina amwe atagaragaye ku rutonde rw’abagombaga kurangiza yizeza abatagaragaye ku rutonde ko batagira impungenge ko impamyabumenyi zabo zihari kandi ko bazazihabwa.
Abantu bari bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi batashye bibaza uburyo Kaminuza ikora ibintu bitari kuri gahunda batangira kuvuga ko bigaragara n’ibyo bigisha nta gahunda.
Ndayambaje F
2,685 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply