Ibitangaza :Ingabire Victoire na Mushayidi bagizwe aba Minisitiri bari muri gereza
— February 22, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2017 amwe mu mashyaka ya baringa akorera mu buhungiro mu mahanga yashyizeho Guverinoma nshya aho Ingabire Victoire na Mushayidi bagizwe abaminisitiri naho Padiri Nahimana agirwa Perezida.
Abantu batandukanye bamaze kubona itangazo rigenewe abanyamakuru ryasinyweho na Chaste Gahunde batangiye kunenga ibi bintu biyobowe na Padiri Nahimana aho bavuga ko barimo kwishakira amaramuko babeshya ko bashyizeho Guverinoma ya baringa.
Umwe mu banenze ibi bikorwa utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ibyo kuki bataza bakabikorera mu gihugu?baba bashaka guteza ibibazo abaturage gusa niba iyo Guverinoma bayizeye nibaze mu Rwanda ntawe babuza kuza babitangaze kumugaragaro nibwo tuzabemera naho ubundi baratubeshya bishakira udufaranga twabazungu”.

Mushayid ibumoso hagati ni Padiri Nahimana na Ingabire Victoire
1.Perezida ni Padiri Nahimana waje kwiyamamariza kuba Perezida agarukira mu nzira kubera ubwoba yagize kubera amagambo yajyaga avuga yuzuyemo ivangura n’amacakubiri.2.Minisitiri w’Intebe yabaye Abdallah Akishuri .3.Minisitiri w’Intebe wungirije yabaye Madame Nadine Claire Kasinge .4.Minisitiri w’umuco ,umuryango ,guteza imbere umwari n’umutegarugori Madame Victoire Ingabire uri muri gereza mu Rwanda wakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bitandukanye birimo ivanguramoko akaba ahagarariwe na Madame Nadine Claire Kasinge .5.Minisitiri wububanyi n’amahanga yabaye Madame Immaculee Kansime Uwizeye .6.Minisitiri w’ubutabera yabaye Bwana Deogratias Mushayidi uhagarariwe na Bwana Venant Nkurunziza .7.Minisitiri w’itangazamakuru Bwana Chaste Gahunde .8.Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge Bwana Daniel Nduwimana .9.Minisitiri w’Imari n’ubucuruzi yabaye Madame Marine Uwimana .10.Minisitiri wuburezi yabaye Madame Chantal Mukamana Mutega .11.Minisitiri ushinzwe kurengera impunzi nogukemura ikibazo gitera ubuhunzi Madame Virginie Nakure .12.Minisitiri w’ibikorwa remezo n’imiturire Padiri Gaspard Ntakirutimana .13.Minisitiri w’ubuhinzi ,ubworozi n’ubutaka Bwana Jean Leonard Seburanga naho uwa nyuma wa 14 akaba yabaye Minisitiri w’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage Madame Speciose Mujawayezu.
Ibi bintu abantu babinenze cyane bahereye gufata umuntu ufunzwe yarakatiwe burundu ngo umugize Minisitiri ,ibyo bigaragaza ko ibyo aba bantu barimo ari ugusetsa abantu ahubwo bakwiye kujya bakora ibyo gusetsa abantu bakunda kwita comedy.
Padiri Nahimana icyo yashakaga kuba Perezida ngo ageze aho arabibona n’ubwo atagaruka mu Rwanda kwiyamamaza azakomeze ayobore abo bakomediye .
Hari abavuze bati Padiri Nahimana icyo yashakaga arakibonye kwitwa Perezida niyo yaba Perezida wabasetsa (Comedians)ariko izina Perezida akaryitwa yatuza none yabaye we ibyo kugaruka I Kigali birarangiye.
Amwe mu mashyaka atandukanye arimo PS Imberakuri ,FDU Inkingi rya Ingabire na FPP na PDP rya Mushayidi bamaganye iyi Guverinoma bavuga ko Padiri Nahimana ashaka kubeshya abantu ndetse agamije ivangura ashingiye ku mashyaka.
Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye na Mwizerwa Sliver umunyamabanga akaba n’umuvugizi w’Ishyaka PS Imberakuri ndetse akaba ariwe wasimbuye Me Ntaganda Bernald byagateganyo maze agira ati “twamaganiye kure iyo Guverinoma ya Nahimana Thomas ntihagire n’umutekerezaho kuko ibyo akora nawe ntabizi .Ubwose ari Nahimana na Ingabire Victoire na Mushayidi ni nde abantu baha agaciro?abantu baharaniye Demokarasi bafafungwa none ngo yabagize abaterurabibindi be ?iri n’ishyano rwose”.
Amakuru atugeraho aka kanya ni uko Amashyaka atandukanye yatangiye gusohora amatangazo yamagana Padiri Nahimana Thomas ndetse bakamushinja no kwiyitirira abayoboke aho bamushinja gutwara umugore witwa Speciose Mujawayuzu amukuye muri FPP.
Muhungu John Kampala
2,993 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply