Imodoka n’umushahara w’ibihumbi 800 mu bituma abakobwa benshi bitabira irushanwa rya Miss Rwanda.
— February 16, 2017
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi irushanwa rya Nyampinga (Miss Rwanda)risigaye ryitabirwa cyane n’abakobwa benshi bigaragarira mu Ntara zitandukanye iyo hakorwa ijonjora.
Ikinyamakuru Umusingi cyaganiriye n’umwe muri ba Miss Rwanda witwa Isimbi maze avuga ko bimwe mu bituma abakobwa bitabira kuba Nyampinga abenshi baba bashaka iriya modoka ndetse n’umushahara w’ibihumbi Magana inani buri kwezi.
Abajijwe niba abakobwa benshi bitabira irushanwa rya Nyampinga bakurikiye imodoka ihabwa Nyampinga yagize ati “nabyo nyine usanga aribyo baba bakurikiye ndetse n’umushahara w’ibihumbi Magana inani buri kwezi ariko n’ubwiza nabwo abenshi baba biyizi ko ari beza bityo bagashaka ko baba ba Nyampinga”.
Cyera irushanwa rya Nyampinga wasanga rititabirwa cyane kubera ko Nyampinga atahembwaga nkuko ubu ahembwa ndetse ubu akaba ahabwa imodoka nziza.
Undi nawe wavuganye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “umwana w’umukobwa ukiri muto imyaka 20 kuzamura guhembwa ibihumbi 800 akagira n’imodoka n’ibintu byiza cyane buri mukobwa wiyumvamo ubwiza yashaka ko ariwe ubyegukana nawe akarya ubuzima bwiza akaryoha akiri muto”.
Bamwe mu bakobwa bashima abaterankunga b’iri rushanwa kuko byatumye abakobwa batinyuka bakamenya kuvuga imbere y’abantu benshi ndetse no gutangira inshingano bakiri bato.
Noella
3,200 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply