umu amakuru- Rulindo: Umubitsi wa SACCO afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga | Umusingi

SACCORulindo: Umubitsi wa SACCO afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga

Please enter banners and links.

SACCO

Ku itariki ya 14 Gashyantare 2017 Umubitsi w’ikigo cy’imari iciriritse cyo mu murenge wa Base Akarere ka Rulindo (SACCO Izuba Base), yafashwe na Polisi y’u Rwanda acyekwaho kunyereza amafaranga y’icyo kigo arenga miliyoni.

Habaguhirwa Jean Claude yafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’ubuyobozi bw’ iyo Sacco, bikaza kugaragara ko hari amafaranga ari kubura, ubwo buyobozi buhita bubimenyesha Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko bakimara kumenya iby’iri bura ry’aya mafaranga, Habaguhirwa wari umubitsi byavugwaga ko ari mu ba mbere bakekwa, yahise atabwa muri yombi, ariko ubugenzuzi n’iperereza rikaba rikomeje kugirango amenyekane niba nta yandi mafaranga yabuze, cyangwa niba nta bandi bantu bari inyuma y’inyerezwa ry’aya mafaranga.

Yavuze ati:”Nubwo ubugenzuzi n’iperereza bikomeje kandi bikaba bishobora kugira ibindi byerekana, twafashe umwanzuro wo kuba tumufashe kugirango adatoroka. Turizera ko iperereza rikomeje hari ibindi bintu rizagaragaza ku inyerezwa ry’aya mafaranga.”

IP Gasasira yakomeje avuga ko imicungire mibi y’ibya rubanda ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba abacunga ibya rubanda kwirinda kubicunga nabi.

Mu kwezi gushize, Polisi ya Nyagatare yataye muri yombi abantu 2 barimo umuyobozi wa Sacco ya Nyagatare bakekwaho kunyereza amafaranga arenga miliyoni 4 y’iyo Sacco.

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese  urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Source:RNP

 

2,556 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.