umu amakuru- Abagenzi ntibishimiye izamurwa ry’ibiciro bya Taxi zo ku Ruyenzi | Umusingi

JV-2016-08-11-115-890Abagenzi ntibishimiye izamurwa ry’ibiciro bya Taxi zo ku Ruyenzi

Please enter banners and links.

JV-2016-08-11-115-890

Muri iyi minsi abaturage batuye ku Ruyenzi ntibishimiye uburyo ibiciro bya taxi byongejwe kuva kuri Magana abiri (200)akaba magana abiri na Mirongo itanu (250 Rfw).

Haba abajya ku Ruyenzi cyangwa Bishenyi bose ni 250 kandi ku Ruyenzi ari hafi cyane uturutse Nyabugogo ariko kugeza ubu abagenzi ntibaramenya impamvu ibicoro byongejwe.

Umwe mu baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “twumvise ko bashakaga ko abagenzi bajya Bishenyi cyangwa bava Bishenyi aribo bagombaga kwishyuzwa 250 ariko kubera ko imashini zitamenya kuvangura amafaranga y’abantu ba Bishenyi bishyura 250 aba Ruyenzi bishyura 200 bituma bose bishyura 250.

Ibi byazanye umwuka mubi mu bagenzi ba Ruyenzi bati ibi n’ukutwiba kuva Nyabugogo Ruyenzi ni hafi cyane ntago hakwiye kwishyurwa 250 kandi za Kimironko na za Remera ari 240 kubera iki Ruyenzi biba 250 kandi za Kimironko ariho kure?.

Undi muturage yagize ati “Ikinyamakuru Umusingi turabemera ko muvugira abatyrage akarengane kabo natwe mutuvugire rwose ibi bintu ntibyumvikana uburyo RFTC yongeza kuva kuri 200 igashyira kuri 250 ubwose ni gute umuntu ujya Bishenyi yakwishyura 250 ni uwa Ruyenzi bakishyura angana?ntiturabyumva ahubwo twaragowe rwose ibi ni ukutwwiba”.

Undi nawe wavuganye n’Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 10 Gashyantare 2017 ku Ruyenzi yagize ati “ko batwongeza na za internet bavuga zitarimo ngo tumenye ko ariyo bongeye kutwishyuza bwa kabiri n’ubwa mbere ntayo twabonye ikindi imodoka zabo zimwe intebe zarashaje ubwose kuki batwongeza ko twari tumenyereye ko ibiciro byongerezwa rimwe na RURA none ahandi bakaba batarongeza ibiciro n’ukubera iki?.

Abari baraho bavugaga ko RFTC yabeshye abagenzi ba Ruyenzi bidakwiye ko bishyura 250 kuko ni hafi cyane kandi ikindi ntago esanse (Petrol)yazamuwe ibiciro kuko iyo izamutse ahantu hose ibiciro birongezwa ariko bo ntibarabyiyumvisha kujya gucya bagasanga ibiciro byongejwe.

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva abaturage bavuga akarengane kabo cyashatse kubaza ubuyobozi bwa RFTC icyo buvuga ku iyongezwa ry’ibiciro kuva Nyabugogo kugera ku Ruyenzi maze bamwe mu bayobozi ba RFTC bafite nimero ya Telephone iba yanditse mu modoka zitwara abagenzi 0788302174 yatwoherereje ubutumwa bugufi avuga ngo tuze kubonana Kuwa 12 Gashyantare 2017 bukeye tumubajije undi yohereza ubundi butumwa bugufi avuga ko atari we uyifite ari mu nama ariko aribumwereke ko namushatse.

Uku gukwepa itangazamakuru bigaragara ko ari uko bazi ko ibyo bakoze bidakwiye ari nayo mpamvu badafite ibisobanuro kuko iyo bagira ubusobanuro bari kudusubiza impamvu bazamuye ibiciro ahantu hamwe gusa kandi aho hantu abagenzi bahagarara ku murongo igihe kirekire ku buryo usanga bamwe bavuga ko kubongeza amafaranga ari ukubahemba ko bahagarara ku murongo igihe kirekire mu gihe byibuze bakongeje babakijije guhagarara ku murongo igihe kirekire.

Gatera Stanley

2,580 total views, 7 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.