Abandi bayobozi batangiye kugira ubwoba nyuma ya Evode Imena wari Minisitiri gufungwa
— January 30, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru uyu munsi Kuwa 30 Mutarama 2017 azindutse acicikana ku mbuga nkoranyambaga na avuga ko Evode Imena wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibyemezo yagiye afata mu gihe yari akiri muri Guverinoma.
Ibi byatumye abantu batandukanye batangira kuvuga ko hari n’abandi bashobora gufungwa muri iyi minsi kubera ibyaha n’amanyanga bagiye bakora bari mukazi baba abakavuyemo ndetse n’abakikarimo.
Aya makuru akaba yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theo Badege ati “Yego nibyo arafunzwe kuva kuwa Gatanu. Ni ibimenyetso byagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku byemezo bimwe yafashe akiri mu kazi yahoze akora. Harimo ibimenyetso biganisha ku itonesha n’itangwa ry’ibyangombwa mu buryo budakwiye”.
Abajijwe ibyo byangombwa, ACP Badege, yirinze kugira icyo abivugaho ashimangira ko ari ibijyanye na ‘bimwe mu byo yari ashinzwe’.
Si Evode wenyine watawe muri yombi kuko hari n’abandi 2 bakoranaga bafunganywe nabo, gusa ngo ibisobanuro birambuye ku byaha bakurikiranyweho bizatangazwa nyuma y’iperereza.
Ikinyamakuru Umusingi kikaba kirimo gushakisha amakuru y’abo bantu bafunganye na Evode n’amazina yabo tukaza kuyabagezaho.
Evode Imena yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda mu 2013 afite imyaka 28 y’amavuko. Icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ministeri y’Ubutaka, amashyamba n’umutungo kamere.
Yavuye muri Guverinoma ubwo Perezida Kagame yakoraga impinduka mu Ukwakira 2016.
Amakuru avuga ko Evode Imena we n’abandi bayobozi bakoraga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iby’umutungo kamere batawe muri yombi ‘kubera amakosa afitanye isano n’ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye.
Ingingo ya 613 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umukozi wa Leta uha umuntu cyangwa umuhesha imwe mu nyandiko zirimo impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n‟inzego zabigenewe; akazimuha azi ko adakwiye kuzihabwa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri.
Naho ingingo ya 647 ivuga ko umuntu wese ushinzwe imirimo rusange yaba iya Leta cyangwa iy’abikorera igenewe abaturage, ufata icyemezo ashingiye ku butoneshe, ku bucuti, urwango cyangwa icyenewabo ku bamugana, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni ebyiri.
2,425 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply