Udupfunyika n’uduhanga byasanzwe muri Perezidansi ya Gambia
— January 27, 2017
Please enter banners and links.

Abasirikare bo mu bihugu bitandukanye byishyize hamwe binjira muri Gambia gukuraho ku ngufu uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu wari watsinzwe akanga gutanga intebe batangaye ubwo binjiraga mu biro by’uwahoze ari Perezida bagasangamo amarozi.
Uyu wahoze ari Perezida wa Gambia witwa Yahya Jammeh ku cyumweru gishize nibwo yahunze igihugu yayoboye imyaka 22 ariko asiga agisahuye bikomeye.
Yagiye muri Bank nkuru y’icyo gihugu ategeka Guverineri w’iyo Bank nkuru amufatiyeho imbunda gufungura utwumba twose tubikwamo amafaranga y’amanyamahanga arimo Amadorari n’andi y’ibihugu bitandukanye afite agaciro.
Yahya amaze gusahura Bank yafashe indege apakira imodoka yakoreshaga akiri Perezida zigera mu 10 ahunga igihugu ajyana n’abambari be bahungira muri Equatorial Guinea aho yahawe ubuhungiro n’umuryango we n’abo yakoranaga nabo bahafi.
Abasirikare b’ibihugu bigize umuryango wa Economic Community of West African Gambia (ECOMIG)harimo Ghana ,Nigeria Senegal binjiye mu mujyi mukuru wa Gambia Banjul bakomereza muri Perezidanse kureba ko uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu wahunze igihugu ko atasize ateze ibisasu cyangwa arose uzamusimbura maze basangamo udupfunyika turimo uburozi n’uduhanga tw’abantu.

ngibyo mu ifoto ibyasanzwe aho Yahya yabaga
Ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu cya Gambia cyitwa Freedom Newspaper cyatangaje ko abasirikare bo mu muryango ECOMIG basanze Yahya Jammeh yarateze ibisasu binini mu butaka no hajuru y’amazu y’uzamusimbura ndetse basangamo n’ibibunda byarutura yashakaga gukoresha arwanya abashaka kumukura ku ntebe y’umukuru w’igihugu ariko asanga nta mbaraga afite zihagije ahitamo guhunga igihugu cye.
Muri iyo nzu Yahya yabagamo ,abasirikare basanze harimo icyumba yari yaracukuye hasi yubakamo icyumba basanzemo impu z’inyamaswa zitandukanye ,ubwoya ,utubindi duto twinshi ,n’inkono z’itabi zifite imitwe myinshi ,amacumu ,n’amahembe y’inyamaswa zitandukanye n’uduhanga tw’abantu n’ibindi byinshi bicyekwa ko aribyo yakoreshaga aroga.
Abasirikare bavuga ko ako kumba basanzemo ibyo bintu byo yakoreshaga nk’amarozi kari kari mu mwijima bakaba bari batinye kugafungura bazi ko yatezemo za Gerinade ariko nyuma baje kugafungura inzugi baziteye imigeri kuko imfunguzo Yahya yari yarazijyanye.
Abene gihugu bashinja uyu mugabo kwizerera cyane mu marozi ndetse bakaba babihera ku nkoni ahora agendana bakavuga ko ariyo akoresha aroga ndetse bikavugwa ko ariyo abapfumu bamuhaye nko kumwizeza ubutegetsi ariko birangira abutanze nabi ndetse ahunze igihugu.Ndetse abaturage bamushinja ko afite ibindi birozi yambara mu rwambariro rw’ipantalo .
Abaperezida benshi muri Africa usanga bavuga ko bakoresha amarozi cyane hagiye havugwa nka Mubutu Seseko wahoze ayobora Zaire ubu yahindutse DR Congo ,bakavuga Laurent Kabila na Jonas Savimbi wahoze ari inyeshyamba ikomeye mu gihugu cya Angola.
Rwego Tony
2,710 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply