Museveni abinyujije mu mucamanza Eva Luswata arekuye byagateganyo Umwami Charles Mumbere
— January 13, 2017
Please enter banners and links.

Umwami w’Abakonjo bo muri Kasese muri Uganda uherutse gufungwa kubera imirwano yabereye muri ako Karere igahitana abantu benshi harimo n’abasirikare bigatuma Umwami Charles Wesley Mumbere afungwa byagateganyo aho yashinjwaga ubwicanyi.
Abakonjo n’abantu baba mu musozi wa Rwenzori umusozi muremure cyane ndetse bakaba bazwiho ko ari bagufi cyane.
Ubwami bwabo buba muri uwo musozi muremure uahana imbibi n’igihugu cya DR Congo bukaba bwitwa Rwenzururu.
Abakonjo bashakaga ko Kasese yakwiyomora ku gihugu cya Uganda kiba igihugu ukwacyo kigenga ndetse bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda byerekanye zimwe mu note z’Amashilingi bakoze bifuzaga kuzayakoresha atandukanye nay a Uganda ndetse n’ibindi bijyanye n’Amadarapo byose bivugwa ko bari barangije kubikora.

Mu rukiko asomerwa kurekurwa byagateganyo


Umwami yarafashwe arafungwa nyuma y’imirwano yari ikomeye ariko mu minsi ishize Perezida Museveni akaba yaragiye Kasese aganira n’abantu bo mu muryango w’uyu Mwami ndetse n’abaturage none nyuma y’iminsi mike avuyeyo Umwami Charles Wesley Mumbere uyu munsi mukanya gashize ubwo yari yitabye urukiko uyu munsi Kuwa gatanu taliki 13 Mutarama 2017 rukaba rumaze kumurekura byagateganyo ariko rumutegeka kudasubira Kasese.

Umwami Mumbere ari kumwe na Perezida Museveni
Bamwe mu baturage muri Uganda batangiye kuvuga ko ari Perezida Museveni utumye arekurwa nyuma yo kujya kuganira n’umuryango w’Umwami ndetse n’abaturage bakamugezaho ibyifuzo byabo ndetse bikaba bivugwa ko uyu Mwami gufungwa kwe byari guteza ikibazo gikomeye bityo Museveni ahitamo kumurekura abinyujije mu mucamanza Eva Luswata.
Aya n’amakuru arimo kuba, inkuru irambuye tukaba turibubayigezeho vuba.
Muhungu John Kampala
2,980 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply