Impamvu bashakaga gucuruza umugogo w’Umwami Kigeli V n’impamvu bimitse Umwami w’abaringa
— January 13, 2017
Please enter banners and links.

Hamaze kumenyekana ko abashakaga gucuruza umugogo w’Umwami Kigeli V I Burayi hari izindi mpamvu bashakaga kugeraho ariko umugambi urabapfubana bahitamo kwimika Umwami wabaringa .
Pasiteri Ezra Mpyisi wari umujyanama wa Kigeli ni we wasobanuye mu izina ry’umuryango ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa hari abashakaga kumucuruza I Burayi .
Ibi byavugiwe mu kiganiro cyabaye mu gitondo cyo kuwa Gatatu, kuri Minisiteri y’Umuco na Siporo i Remera.
Mpyisi yavuze ko nyuma y’aho urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Kigeli atabarizwa mu Rwanda, bakomereje ku bitaro ngo bahabwe umugogo, havuka ikibazo mu byangombwa by’umugogo.
Umuzungu wari ushinzwe iby’uwo murambo yababwiye ko ugomba kurizwa indege ukajya gutabarizwa muri Portugal ahari amarimbi y’abami, kuko ngo hari n’Abanyaportugal bafashaga Kigeli.
Mpyisi yavuze ko ngo bamukuye muri Amerika basa nk’abamwiba, kuko bahendahenze uwo muzungu abibafashamo, babona ko nibategereza igihe cy’indege yagombaga kuzabatwara ya KLM y’Abaholandi uruhande bari bahanganye ruzajurira. Bahisemo gufata Ethiopian Airlines yabihutishije ikaba ari yo yabagejeje mu Rwanda, aho baje mbere y’umunsi bari kuzaziraho.
Benzige yagerageje gucuruza umugogo w’Umwami Kigeli V biranga ahitama kwimi undi Mwami wabaringa witwa Yuhi kugirango bakomeze babone amafaranga yo kubatunga aho baba mu buhungiro ndetse bazungure n’imwe mu mitungo y’Umwami yari afite muri America.



Hari umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati”iyo ni iturufu Benzinge Boniface arimo gukoresha muri politike kugirango abazungu bakomeze kumuha imfashanyo ndetse n’uwo yimitse bibereho batazicwa n’inzara. “
Uruhande rutifuzaga ko Kigeli atabarizwa mu Rwanda, rwavugaga ko we ubwe mbere yo gutanga yasize avuze ko atifuza gutabarizwa mu Rwanda, ariko ibi urukiko rwabitesheje agaciro.
Mu rukiko umucamanza yavuze ko abifuzaga ko atabarizwa mu mahanga niba hari uwo bafitanye isano, asanga nta we, yanzura ko hemejwe ibyifuzwaga n’uruhande rw’umuryango we rurimo Christine Mukabayojo, Umwami Kigeli abereye se wabo.
Abashakaga ko Umugogo w’Umwami Kigeli V atabarizwa I Burayi muri Portugal babonye imigambi yabo idaciyemo nkuko babishakaga bahise bahimba kwimika undi Mwami witwa Bushayija Emmanuel abantu bamwe bamwita Umwami w’ikiryabarezi kubera ko yashyizweho mu buryo butemewe kuko Umwami ntiyimikirwa mu mahanga kandi Umwami ntago ashyirwaho n’umuntu umwe kandi ntago ashyirwaho n’umugaragu.
Pasiteri Mpyisi yagize ati “Umucamanza rero atangira urubanza yavuze ijambo ryiza cyane, nuko ati ‘ko numvise ko ufitanye isano na Kigeli ya bugufi ari Mukabayojo abandi mwaje kwenda iki aha mwese? Ko numvise ko ari we ufitanye isano na we ya bugufi, bahuje se, ntawundi bahuje se ukiriho ni babiri bari basigaye’ noneho avuga ijambo ryiza cyane ati ‘reka rero mbabwire, uyu nguyu muvuga iyaba yari aha ngaha yajyaga kubabazwa n’imvugo yanyu, nuko ati’ nyiri umuntu ni Mukabayojo amujyane aho ashaka, urubanza rurangira rutyo.”
Uyu mupasiteri avuga ko bagize ibyishimo nyuma y’icyo cyemezo cy’urukiko, aho ngo bashima Imana cyane. Yagize ati “Ubu ni ukubibabwira ni amagambo, rwari urugamba twageraga aho tubona ko birangiye, urubanza rurangira rutyo, ni uko tugira umwanya wo gushima Imana no kwishima”
Mpyisi yavuze ko bashakaga ko atabarizwa muri Portugal mu rwego rwo kumucuruza kuko abantu bajya baza kumusura bakishyura, avuga ariko ko igishimishije ari uko byarangiye azanwe mu Rwanda.
Azatabarizwa i Mwima mu Karere ka Nyanza tariki 15 Mutarama 2017, nk’uko uyu mukambwe amaze kubibwira itangazamakuru. Muri ako gace ni na ho misa yo kumusezera izabera, ariko ngo ntizabera mu kiliziya. Azashyingurwa iruhande rw’imva ya mukuru we, Mutara III Rudahigwa.
Uruhande rutavuga rumwe na bo, nyuma y’icyemezo cy’urukiko rwatangaje ko himitswe undi mwami witwa Bushayija Emmanuel, izina ry’ubwami rye rikaba Yuhi VI. Ngo ni umwuzukuru wa Yuhi Musinga.
Mpyisi yabwiye abanyamakuru ko uyu Bushayija adakwiye gufatwa nk’umwami kuko nta mwami wimikwa n’abantu babiri, avuga ko amakuru y’iyimikwa rye bayumvise bari mu ndege bazanye umugogo.
Ikindi uyu Bushayija Emmanuel ko mu itangazo basohoye ryo kumwimika bavuze ko yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2000 yahavuye ate?ajyanywe n’iki?.
Nyuma yo gutanga kwa Kigeli, Leta y’u Rwanda yatangaje ko izafasha umuryango w’umwami kumutabariza nuramuka ubyifuje. Mpyisi yabajijwe n’abanyamakuru icyo Leta irimo kubafasha, iki kibazo aragikikira, ntiyagira ibisobanuro agitangaho.
Jean Baptiste Ndahindurwa ‘Kigeli V Ndahindurwa’ yimye ingoma mu 1959 afite imyaka 23, asimbuye mukuru we Mutara III Rudahigwa watangiye i Bujumbura. Hari abakeka ko yarozwe.
Kigeli IV Ndahindurwa yaguye muri Amerika aho yari amaze imyaka 25 ari impunzi. umugogo we wagejejwe mu Rwanda kuwa 9 Mutarama 2016.
Rwego Tony
2,738 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply