umu amakuru-  Abunzi batangije uburyo bushya bwihuse bwo gukemura ibibazo bifashishije ikoranabuhanga | Umusingi

annie_kairaba_the_risd_managing_director_gives_her_remarks  Abunzi batangije uburyo bushya bwihuse bwo gukemura ibibazo bifashishije ikoranabuhanga

Please enter banners and links.

annie_kairaba_the_risd_managing_director_gives_her_remarks

 

Kuwa 14 Ukuboza 2016 muri Hotel Umubano Ishyirahamwe Nyarwanda rigamije Iterambere Rirambye (RISD) ryatangije uburyo bushya buzafasha Abunzi gushyira mu bikorwa inshingano zabo batanga ubutabera bwihuse ku baturage binyuze mu kubika amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga.

 Abari bitabiriye iyi nama bishimiye uburyo Abunzi bagiye kujya bakora kazi kabo neza kandi kihuse bakoresheje ikoranabuhamga.

Ubu buryo bwiswe “RISD ICT4D,” buzafasha abunzi gupanga gahunda zabo, kugenzura no kubika amakuru, gusesengura ndetse no gutangaza ibibazo bifitanye isano n’amakimbirane y’ubutaka, ndetse n’uburyo bwo kubikemura babihereye mu mizi.

Bizafasha kandi abayobozi b’inzego z’ibanze kubika amakuru ajyanye n’amakimbirane ya hato na hato agaragara mu miryango.

Ubu buryo bwa RISD ICT4D buzajya bushyirwa muri smartphones z’abantu babyemerewe, bugizwe n’ibice bine birimo gukusanya amakuru, kuyasesengura, kugarura ayabuze ndetse no kuyahanahana.

isabelle_kalihangabo_the_permanent_secretary_in_the_ministry_of_justice_speaks_at_the_launch_of_risd_ict4d_in_kigali

Uyu n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Isabelle Kalihangabo

Ubwo bwamurikwaga mu cyumweru gishize, Umuyobozi wa RISD, Annie Kairaba, yatangaje ko bizagendana n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yabo y’imyaka itanu.

Ati “ Intego yacu mu gukorana n’abunzi ni ukubafasha gukusanya amakuru ajyanye n’amakimbirane mu miryango. Twabahaye ibitabo ariko tuza gusanga bagihura n’ikibazo cyo guhanahana amakuru dufata icyemezo cyo gutangiza uburyo bwo kubegereza ikoranabuhanga rizabafasha gusesengura amakuru ndetse no kuyahanahana.”

Kairaba avuga ko ubu buryo buzafasha mu gukora ubusesenguzi bwihuse nk’uko byagaragaye mu gihe bwasuzumwaga aho basanze ko amakuru yagombaga gukusanywa mu byumweru bibiri azajya atwara nibura iminota 10 akaba yarangiye.

Patrick Manirakiza yatangaje  ko ubu buryo buzakoreshwa mu turere 11 dusanzwe dukorana na RISD ariko buzakwirakwizwa mu gihugu hose.

joseline_ingabire_the_president_of_mediation_committee_at_kimironko_sector_speaks_during_the_launch

Uyu ni Perezida w’Abunzi mu Murenge wa Kimironko, Joseline Ingabire

 

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Isabelle Kalihangabo yishimiye ubu bufatanye na RISD mu korohereza abantu guhabwa ubutabera by’umwihariko bafasha abunzi ndetse n’abakozi bafasha abaturage mu bujyanama mu mategeko (MAJ- Maison d’Acces au Justice) kububakira ubushobozi.

Ati “ Ubu buryo buzafasha guhanahana no kubika amakuru mu buryo bugezweho ndetse no kunoza imitangire ya serivisi z’ubutabera.”

Yakomeje agira ati “ Ubu buryo buzafasha Minisiteri y’Ubutabera kugenzura ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku masambu, ndetse no kurushaho gutanga amakuru afatika mu kunoza ifatwa ry’ibyemezo.”

Perezida w’Abunzi mu Murenge wa Kimironko, Joseline Ingabire, ahatangirijwe ku mugaragaro ubu buryo bushya, yatangaje ko biteguye kubona impinduka nyinshi binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga.

 

Ati “Inyungu ya mbere tuzakura mu gukoresha ubu buryo n’uko tugiye kuva ku gukoresha impapuro. Twizeye ko abazashaka inyandiko zacu bazazibona mu buryo buboroheye cyane aho bazaba bari hose.”

Urwego rw’Abunzi rwatangijwe mu 2004, nk’igisubizo ku butabera nyuma y’uko igihugu cyari kivuye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisiteri y’ubutabera itangaza ko mu mwaka wa 2014/2015, Komite z’Abunzi zakiriye imanza 40,111 mu gihugu hose. Muri zo 30,719 zari izishingiye ku makimbirane hagati y’abaturage, naho 9,392 zari iz’ibyaha bikomeye.

Imanza zigera ku 36,830, zingana na 80.5 % y’izaciwe zose zararangijwe.

annie_kairaba_the_risd_managing_director_gives_her_remarks

Uyu ni Umuyobozi wa RISD, Annie Kairaba

Umuyobozi wa RISD, Annie Kairaba atangaza ko ubu buryo buzoroshya guhanahana amakuru hagati y’abunzi

Muri iyo nama hatanzwemo n’ibihembo bitandukanye.

 

Bishop Nathan Gasatura wari ukuriye Komite Nyobozi muri RISD yahawe igihembo cy’ishimwe.

Gatera Stanley

3,360 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.