Dr.Frank Habineza nyuma yo kwemezwa guhagararira Ishyaka Green Party yavuze ibintu 5 azakora agatsinda Perezida Kagame mu matora .
— December 20, 2016
Please enter banners and links.

Kuwa 17 Ukuboza 2016 ku Kimironko muri Hotel Le Printemps habereye inama ya biro politike y’Ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije (Green Party)yemeza ko Dr.Frank Habineza ariwe uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe umwaka utaha wa 2017.
Nyuma y’Inama ya biro politike ya Green Party habaye ikiganiro n’abanyamakuru maze muri icyo kiganiro Dr.Frank Habineza abazwa uburyo azakoresha kugirango atsinde Perezida Kagame wasabwe n’imbaga y’abanyarwanda ko azakomeza kubayobora.
Dr.Frank Habineza akaba Kandida Perezida wa Green Party yavuze ibintu 5 bikomeye azakoresha kugirango ahangane na Perezida Kagame kugirango amutsinde.
Ku isonga Dr.Frank Habineza yavuze ko azateza imbere itangazamakuru kuko asanga Perezida Kagame yarashyigikiye igice kimwe hakaba hari irindi tangazamakuru cyane cyane iryigenga aho gutera imbere ryasubiye inyuma.


Dr.Frank Habineza yagize ati “hari ibinyamakuru twajyaga tubona bisohoka ubu ntibigisohoka ibindi byarafunzwe ndetse n’imbuga zimwe na zimwe zirafungwa ibyo byose nzagerageza guteza imbere uyu mwuga nshake n’abatera nkunga itangazamakuru ritere imbere”.
Ikindi gikomeye nacyo yavuze ni uko azaca inzara nkuko avuga ko mu gihugu harimo inzara n’amapfa kandi hari uburyo bwinshi bwo kurwanya inzara harimo guha abantu ubutaka bagahinga no kubigisha uburyo bugezweho bwo guhinga byakijyambere.
Ikindi nanone yavuze ni uko uzasubiza abanyarwanda ubutaka aho kugirango bwitwe ubwa Leta ahubwo buzitwa ubw’abaturage nkuko byahize cyera.Ubu bivugwa ko ubutaka ari ubwa Leta kandi bwarahoze ari ubw’abaturage Frank Habineza akazabusibiza abaturage.
Ikindi nanone Dr.Frank Habineza yavuze ni uko azagabanya imisoro ikabije aho usanga abaturage barira ko imisoro ari myinshi we akaba azayimanura abacuruza bagashobora gutera imbere.
Ku kibazo cy’amafaranga menshi FPR ifite kubera ko imaze imyaka irenga 20 ku butegetsi Dr.Frank Habineza yagize ati “ntago dutewe ubwoba n’amafaranga menshi bafite tuzakoresha ibitekerezo byacu kandi tubatsinde kandi nabo bahangiyikishijwe n’ibitekerezo byacu”.
Akaba yanavuze ku kibazo cy’amazi usanga abura ndetse ahandi bataragira amazi meza kandi y’umva ko EWASA ihora ivuga ko nta kibazo cy’amazi gihari.
Mu gusoza ikiganiro n’abanyamakuru Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Green Party NTEZIMANA Jean Claude yavuze ko n’ubwo bahura n’ibibazo byinshi byokubuzwa gukora inama bitazababuza kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu kandi yizeye ko bazatsinda.
N’ubwo Green Party ivuga ko izatsinda amatora Perezida Kagame afite ibikorwa byinshi yakoreye abanyarwanda ndetse byatumye basaba ko itegeko nshinga ingingo yi 101 ihinduka akamererwa kongera kwiyamamaza kuko ubundi itegeko ryavugaga ko agomba kuyobora manda 2 zihwanye n’imyaka 14 ku buryo ubu byarangiye kwemezwa n’itegeko ryarahinduwe Perezida Kagame akaba aziyamamariza kongera kuyobora u Rwanda kuri manda ya 3.
Ibyo Perezida Kagame yakoreye abanyarwanda n’ibyinshi cyane harimo umutekano ariwo uza ku isonga n’amahanga aza kwigira ku Rwanda ,Isuku mu Rwanda isi yose iza kwigira ku Rwanda ,Perezida Kagame yashoboye kunga abanyarwanda akuraho amoko isi yose iramushima ,Ubuvuzi ,uburezi n’ibindi byinshi cyane uretse itangazamakuru ryigenga gusa ariko ahandi hose nta wamugaya cyeretse udafite amaso.
Gatera Stanley
3,006 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply