umu amakuru- Imyitwarire ya Padiri Nahimana isuzuguritse yatumye abaturage bamunenga ko atababera Perezida | Umusingi

15242004_1397085140332428_6378017043241788331_nImyitwarire ya Padiri Nahimana isuzuguritse yatumye abaturage bamunenga ko atababera Perezida

Please enter banners and links.

15242004_1397085140332428_6378017043241788331_n

Padiri Thomas Nahimana ubu ari mu gihugu cya Kenya aho avuga ko yangiwe kuza mu Rwanda ariko ibyo avuga abaturage ntibabyumva kubera uburyo budasobanutse akoramo ibintu bye.

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2016 nibwo amafoto ye yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na twitter aryamye mu ntebe ku kibuga cy’indege I Nairobi aho bamwe batangiye kuvuga ko agangika nk’abana bo ku mihanda ibintu bagaye cyane.

Uwari ushinze gahunda ze z’itangazamakuru mu Rwanda Uwimana Nkusi Agnes ubwo yajyanaga abanyamakuru ku kibuga cy’indege cya Kigali yavuze ko Padiri Nahimana ari I Bujumbura mu gihugu cy’uBurundi ngo arimo kugirana n’undi muyobozi ukomeye wo mu Rwanda.

cydqqlaxeaei46w-a8e1a

Umugore wa Padiri Nahimana aryamye mu ntebe ku kibuga cy’indege i Nairobi

Akandi kanya ati Padiri Nahimana bamubujije kuza mu Rwanda ari Nairobi muri Kenya ku buryo gahunda ze zatumye abantu batangira kuvuga ko yibereye mu bindi ataje kwiyamamariza kuba Perezida kuko gahunda ze zidafatika.

cx483pexaaivyud-50b10

Nguwo Padiri Thomas Nahimana

cyemu7zwqaayqgf-02bf5

Abo nabo bari kumwe i Nairobi bari bazanye bakaba bavuga ko batazava ku kibuga cy’indege i Nairobi

Ikindi kuba arara mu kibuga cy’indege ,aryama mu ntebe nkaho adafite amafaranga yo kuryama muri Hotel nk’umuntu wese w’icyubahiro ushaka kuba Perezida byatumye abaturage bavuga ko uwo muntu atababera Perezida.

Ibijyanye n’ibyangombwa bye nabyo bikomeje guteza urujijo aho bivugwa ko nta ndangamuntu afite kuko iyo ayigira aba yarageze Nairobi akurira indege imuzana I Kigali akoresheje indangamuntu kuko ubu nizo zikoreshwa ,abantu bakaba bibaza impamvu atabanje gushaka ibyangombwa byuzuye nk’umunyarwanda uwo ariwe wese akabona kuza.

Umwe mu baturage waganriye n’Ikinyamakuru Umusingi witwa Gakwavu yagize ati “umuntu ushaka kuba Perezida arara mu ntebe ku kibuga cy’indege koko?biriya turabona bisuzuguritse ndetse biragayitse ku buryo twe tubona atatubera Perezida cyeretse niba yifitiye izindi gahunda ashaka kugeraho naho ibyo kuba Perezida mu Rwanda abyibagirwe rwose”.

Gakwavu yakomeje avuga ati kuki atiteguye agashaka ibyangombwa byose bisabwa ko nta wari kumubuza kuza?icyo ni kikwereka ko nta gahunda afite ifatika.

Hari abandi hirya no hino bavuga ko Padiri Nahimana yahawe amafaranga menshi n’abazungu akaba ashakisha uburyo ayo mafaranga yayakoresha mu nyungu ze akazasubira iyo yavuye akababwira ko byanze yitwaje ko ari Leta y’uRwanda yamubujije kandi ari ntabyangombwa bimwemerera kuza mu Rwanda afite.

Ibyo akora byose adafite itangazamakuru rimuvugira gahunda ze aribeshya cyane ari nacyo yari kurwana nacyo mbere yo guhaguruka.

Hari ibindi bintu abantu barimo kwibaza ku muntu ushaka kuba Perezida uko aryama byo barabibona ko agangika nka ba bana bo kumihanda ,ikindi bakibaza uburyo umuntu ushaka kuba Perezida akaraba dore ko ari kumwe n’umugore we n’umwana.

Muhungu John Kampala

2,942 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.