umu amakuru-  Inkuru itaravuzwe nziza mu gutanga ibihembo by’abanyamakuru | Umusingi

busingye  Inkuru itaravuzwe nziza mu gutanga ibihembo by’abanyamakuru

Please enter banners and links.

busingye

 

Mu muhango wo guhemba abanyamakuru no kwizihiza umunsi nyafurika w’itangazamakuru mu Rwanda Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Businge yavuze ijambo ryiza kubakora umwuga w’itangazamakuru aho yavuze ko icyaha cyo gusebanya(Defarmation) gikwiye gukurwa mu mategeko ahana.

Abakora uwo mwuga bamwe babanje kubishidikanyaho ariko Minisitiri Businge asubiramo ati “niteguye no kujya mu Nteko ishingamategeko gusobanurira Abadepite impamvu iri tegeko rihana uwasebanyije mu itangazamakuru rikwiye kuvaho”.

Uwo munsi wari umunsi udasanzwe kuko na Minisitiri Kaboneka Franscis nawe yari yabwiye abanyamakuru batinya kunenga ibitagenda ko badakwiye kugira ubwoba ati “kunenga wubaka ntakibazo ahubwo mutabikoze nibwo twabagaya kuko kuvuga ibitagenda mu itangazamakuru n’ibyiza bituma bamwe mu bayobozi batirara ndetse bituma hari abakurikiranwa kubera itangazamakuru riba ryavuze ibyo baba bakoze mu buryo bunyuranije n’amategeko”.

Muri abo ba Minisitiri bombi buri umwe ijambo rye ryari rikomeye ndetse ari ryiza kubakora umwuga w’itangazamakuru.

Umwe mu banyamakuru bari bari muri uwo muhango wabereye muri Mariotti Hotel Kuwa 7 Ugushyingo 2016 yongoreye mugenzi we ati “nkurikije ibyo Minisitiri Businge avuze n’ibyo Minisitiri Kaboneka yavuze birerekana ko Leta ishobora kuba igiye kudohorera itangazamakuru rigakora neza ndetse n’ubwisanzure bahora bashinja Leta nabwo bukaba bwose”.

Abantu benshi wajyaga usanga barega abanyamakuru n’ibitangazamakuru bavuga ko babasebaje kikaba kimwe mu bibuza abanyamakuru kwisanzura ndetse umuntu uwari we wese uko abyumva atishimiye uko inkuru umuvugaho yahitaga yihutira kujya kurega ariko icyaha cyo gusebanya ni gikurwaho abitwazaga icyo baricyo cyangwa abitwazaga imbaraga bakoreshije aho bakora n’abandi batandukanye ntibazongera kujya kuregana.

Mu bindi bihugu iyo ikinyamakuru kikwanditse ukamenya ko hari uwatanze amakuru ko bakwandika nawe ujya mu kindi ukamwandikisha bityo inkuru zikaba nyinshi akazi kakaba karabonetse.

Mu gihe itegeko rigikora hari benshi babona amakuru ku muntu runaka bagatinya kuyandika kubera gutinya kuregwa ariko ahari ubwisanzure urandika utabyishimiye nawe akandi ibye gutyo gutyo.

Ndayambaje F

2,562 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.