umu amakuru- Bamwe mu bayobozi ba ADEPR batangiye guhabwa izindi nshingano nshya opozisiyo irabyishimira | Umusingi

SibomanaBamwe mu bayobozi ba ADEPR batangiye guhabwa izindi nshingano nshya opozisiyo irabyishimira

Please enter banners and links.

Sibomana

Mu itorero rya ADEPR hashize iminsi havugwamo ibibazo bitandukanye cyane kutumvikana bamwe bagahitamo kuva muri iryo torero bakarwanya abayobozi bariho bakabakuraho.

Ni muri urwo rwego uwari umuyobozi mukuru wa ADEPR cyangwa uwo bita umuvugizi mukuru Bishop Sibomana Jean Inama y’Abaminisitiri yamuhaye izindi nshingano maze opozisiyo ikabyishimira.

Inama y’Abaminisitiri yo Kuwa 11 Ugushyingo 2016 yari iyobowe na Perezida Kagame yashyize Bishop Sibomana Jean muri CNLG.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa wo muri opozisiyo irwanya ubutegetsi bwa ADEPR yagize ati “wamenye ko Sibomana Jean bamujyanye muri CNLG?buriya ba Rwagasana Tom na Christina barashaka kubakurikirana kuko kubakuramo uriya mugabo bishobora kuba ari ugushaka uko babakurikirana ku byaha baregwa”.

Amakuru avuga ko n’ubwo Bishop Sibomana yahawe izindi nshingano ariko azakomeza inshingano z’Itorero yakoraga n’ubwo yahawe izindi.

2,759 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.