Col.Makenga yatorotse imirwano iratangira muri Congo
— November 13, 2016
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka muri Congo na Uganda kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2016 ni uko uwahoze ari umukuru w’Inyeshyamba za M23 Col.Sultan Makenga yatorotse mu nkambi bari barashyizwemo ubwo batsindwaga bagahungira muri Uganda.
Ubu amakuru aravuga ko Col.Makenga yatorotse mu nkambi babagamo maze imirwano ikaba yatangiye mu gihugu cya DR.Congo.
Guverner wa Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku akaba yatangarije itangazamakuru ko ubuyobozi bwa Uganda butazi aho Col.Makenga yaba ari.
Julien Paluku akaba yatangarije ikinyamakuru Reuters ko bakorana n’abasirikare bashinzwe iperereza muri Uganda (Ugandan intelligence services)bakaba babbabwiye ko guhera kuwa gatanu batazi aho Col.Makenga yaba yahungiye.
Umuvugizi wa M23 mu bya Politike akaba yanze kugira icyo atangaza ku bijyanye n’amakuru ya Col.Sultan Makenga ahubwo abarangira kuvugana n’ubuyobozi bwa Uganda.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Pade Ankunda akaba yabajijwe ibya Col.Makenga maze avuga ko atazi niba Makenga yatorotse ariko avuga ko agiye kubikurikirana akamenya aho aherereye.

Col.Sultan Makenga
Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi avuga ko itoroka rya Col.Makenga rigiye gutangiza intambara ikomeye muri Congo nyuma yo kubagezaho ko hagiye kuba intambara rukokoma igamije gucamo Congo ibihugu 2 byigenga.
Umwe mu bavuganye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Perezida Kabila agomba kuva kubutegetsi byanze bikunze kuko turamurambiwe kandi hari abasirikare benshi mu gisirikare cya Kabila bamaze kumurambirwa bose biteguye kujya mu gisirikare gishya cyo gukuraho Kabila”.

Amakuru akaba avuga ko itoroka rya Col.Makenga ari umugambi wapanzwe na Perezida Museveni ndetse uyu mugambi umaze igihe upangwa ku buryo na Gen.Leurant Nkunda nawe amaze iminsi ari mu mupangu wo gusubira muri Congo dore ko afite abantu benshi n’abasirikare muri Congo bamukundaga ku buryo bumvise ko yasubiye muri Congo bamusanga bagafatanya kurwanya Kabila.
Kubera ubukire bw’igihugu cya Congo burimo amabuye y’agaciro ,imbaho n’ibindi byinshi akenshi nibyo ibihugu biba bishakayo dore ko muri iyi minsi usanga ibihugu bikennye bishaka uko byakwinjirayo kugirango bibone uko byakwikura mu bukene.
Ubu amakuru akaba avuga ko igihugu cya Congo cyatangiye gusuka abasirikare benshi ku mipaka ya Goma na Bunagana kugirango bacunge ko babona Col.Makenga bakamufata dore ko n’ubundi bamushakishaga.
Rwego Tony
3,604 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply