Igifungo cya burundu y’umwihariko kigiye gukurwa mu bihano bitangwa mu Rwanda
— November 2, 2016
Please enter banners and links.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yasabye ko igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko gikurwa mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda bitewe n’uko ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko ahenshi muho cyatanzwe kitigeze gishyirwa mu bikorwa.
Ubwo iyi Komisiyo yatangazaga raporo y’ibikorwa byayo mu mwaka wa 2015-2016 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2016-2017, kuri uyu wa Kabiri, tariki 1 Ugushyingo 2016, abayigize basabye inzego bireba ko iki gihano cyakurwaho kuko mu igenzura ryakorewe muri gereza 13 muri 14 z’u Rwanda mu mwaka 2014/2015, yasanze, nta na hamwe iki gihano cyashyizwe mu bikorwa.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine yabwiye Abasenateri n’Abadepite ko abantu bakatiwe icyo gifungo basangaga bafunganye n’abandi bafungwa n’abagororwa, bagatandukanywa n’uko batemererwa gusohoka hanze ngo bajye mu mirimo yo hanze ya gereza nk’abandi.
Gereza 13 muri 14 ziri mu Rwanda, iyi Komisiyo yakoreyemo igenzura yasanze harimo abagororwa 51.124 barimo abagabo 47.001, abagore 3.822, abasore 287 ndetse n’abakobwa 14.
Nk’uko raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ibigaragaza, imibare igaragaza ko abafungiye muri izo gereza kubera ibyaha bisanzwe ari 20.849, ni ukuvuga abagororwa 18.574 n’imfungwa 2.275, naho abafungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo ni 30.275, barimo abagororwa 30.354 n’imfungwa 21.
Muri izo Gereza 13 muri 14 zo mu Rwanda, abazifungiyemo bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu n’icya burundu y’umwihariko ni 308, naho 1912 bahanishwa igifungo cyo kuva ku mwaka 1 kugera kuri 25.
Igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko kiri mu ngingo ya 39, gituma ugihanishijwe adashobora guhabwa imbabazi izo ari zo zose, gufungurwa by’agateganyo cyangwa guhanagurwaho ubusembwa atararangiza nibura imyaka makumyabiri y’igifungo.
Iyo raporo igaragaza kandi ko umubare w’imfungwa wagabanutse ugereranyije n’umwaka wabanjirije uwakozwemo iyo raporo, aho bavuye ku 4.044 bari bahwanye na 8% mu 2014/2015, bakagera ku 2.296 bangana na 4,4%.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yasobanuye ko kugabanuka byatewe n’uko hari abafunguwe nyuma yo gusoza igihano cy’igifungu bari barakatiwe, gusa ngo binagaragaza intambwe yatewe mu iyubahirizwa ry’uburenagnzira bwa muntu.
Iyi Komisiyo kandi yagenzuye Kasho na Sitasiyo za Polisi 35, isanga zifungiyemo abantu 913 barimo abagabo 780, n’abagore 127 barimo batatu (3) bafite abana bato, hakanabamo abahungu 6. Iyo Komisiyo yasanze muri Kasho na Sitasiyo za Polisi zimwe na zimwe zirimo ubucucike bukabije, ndetse ngo hari n’aho basangaga umwanda.
Harimo abafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Nk’uko byagaragajwe na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko muri Kasho na Sitasiyo za polisi zagenzuwe, hagaragaye ko mu bantu 923 bari bazifungiyemo, 22 bonyine bahwanye na 2.6% ari bo bari bafunze mu buryo budakurikije amategeko, aho ibyemezo bari bafungiyeho byari byararengeje igihe giteganywa n’amategeko.
Ubucucike n’umwanda muri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi
Nyuma yo kugaragarizwa imiterere y’ibyavuye muri iryo genzura ryakorewe muri Kasho na Sitasiyo za Polisi, Depite Mporanyi Theobald yagarutse ku kuba Sitasiyo ya Gisenyi ivuzwe inshuro zirenze imwe nk’irimo umwanda ukabije, aboneraho kubaza igikorwa.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yabwiye abadepite ko icyo kibazo kiri mu byo bazaganira n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, dore ko bafite gahunda yo kubonana na we. Icyakora ngo mu bisubizo bafite, harimo ko Polisi igenda yagura Kasho na Sitasiyo zayo buhoro buhoro bijyanye n’amikoro aba yabonetse.
3,187 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply