Col Bemera wayoboraga Interahamwe yapfuye afungiye muri gereza ya Mpanga
— October 31, 2016
Please enter banners and links.

Hashize igihe kirenga iminsi 10 Habimana Pierre uzwi nka Col Bemera apfiriye mu majyepfo y’u Rwanda aho yari amaze igihe afungiye muri gereza ya Mpanga, gusa amakuru y’urupfu rwe ntiyigeze avugwa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, n’ubwo hari ibyahwihwiswaga.
Uyu Col Bemera, yabaye umuyobozi w’Umutwe w’Interahamwe wahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse yafashwe amaze igihe ayoboye abacengezi bari barayogoje igice cy’amajyaruguru y’u Rwanda.
CIP Sengabo Hillary, umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Col Bemera yapfuye tariki 20 Ukwakira 2016, hanyuma tariki 22 Ukwakira 2016 umurambo we ugashyikirizwa umuryango we ngo bajye kumushyingura. Avuga ko yazize uburwayi, akaba yaraguye mu bitaro bya Nyanza biri hafi ya gereza ya Mpanga yari afungiwemo.
Col Bemera yahoze ari umusirikare mu ngabo zo ku gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana, icyo gihe akaba yari afite ipeti rya Major. Yatawe muri yombi n’ingabo z’u Rwanda tariki 15 Nyakanga 2001, aza gushyigikirizwa inkiko maze akatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose azira ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu kimwe no kurema umutwe wo guhungabanya ubutegetsi, igihano cye akaba yakirangirizaga muri gereza ya Mpanga.
Yafatiwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, ahari harayogojwe n’abacengezi babuzaga abatuye muri aka gace umudendezo. Icyo gihe yafashwe ari kumwe n’abamurindaga batatu. Yafashwe yaje mu Rwanda ariko icyo gihe yakoreraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho yayoboraga umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
4,640 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply