umu amakuru- Perezida Museveni agiye kumara icyumweru muri Luweero agenda ku igare | Umusingi

IMG-20161031-WA0015Perezida Museveni agiye kumara icyumweru muri Luweero agenda ku igare

Please enter banners and links.

IMG-20161031-WA0015

Perezida Museveni wa Uganda agiye kumara icyumweru mu Karere (District)ya Luweero aho yamaze imyaka igera kuri 5 mu ntambara yo gukuraho ubutegetsi bubi bwa Obote ariko akaba yavuze ko azagera kuri buri rugo areba ko hari icyo ubuhinzi bwabamariye akazabigeraho agenda ku igare.

Perezida Museveni akaba yavuze ko kubera akamaro Luweero yamugiriye nawe agiye kuyigira nka Mecca cyangwa Rome ku buryo uzajya agera muri ako karere azajya abona ibitangaza by’ubwiza bwako.

IMG-20161031-WA0014

IMG-20161031-WA0016

IMG-20161031-WA0017

Perezida Museveni kandi yavuze ko azakoresha igare mukuvoma amazi yuhira imyaka ye aho atuye muri ako karere ka Luweero ku buryo ashaka ko abaturage bazamwigiraho uburyo akoresha igare mukuvoma amazi akuhira imyaka ye nabo bakabikora kugirango inzara icike babeho neza.

Perezida Museveni kandi avuga ko igare azajya agenderaho rizamufasha kureba gahunda za Leta niba zubahirizwa.

Museveni yavuze ko impamvu azajya agenda ku igare ari uko iyo ari mu modoka ye umuyaga umubuza kureba neza akaba asanga igare ariryo ryiza yakoresha akajya agenda areba neza.

Museveni mbere yo kujya Luweero hari abaturage bari bamugejejeho ibibazo byabo ko Luweero ifite ubukene bukabije ndetse nta terambere baragira bityo bamusaba kubatabara agateza imbere ako karere.

Muhungu John Kampala

3,258 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.