umu amakuru-  Yafashwe kungufu abyara umwana ise arapfa none arashaka kwiyahura kubera inzego zamutereranye ku kibazo cy’isambu y’umugabo we | Umusingi

ADPR rebels  Yafashwe kungufu abyara umwana ise arapfa none arashaka kwiyahura kubera inzego zamutereranye ku kibazo cy’isambu y’umugabo we

Please enter banners and links.

ADPR rebels

 

Umugore w’abana 4 witwa Mukamazimpaka Victoire utuye mu Kagali ka Nyamure Umurenge wa Muyira Akarere ka Nyanza kubera ibibazo afite ashobora kwiyahura agasiga abana mbere y’uko yicwa dore ko hari abantu bamubwiye ko agomba gupfa akaba yaratabaje habura umutabara.

Kuwa 29 Ukwakira 2016 Mukamazimpaka Victoire kuri Telephone ye igendanwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ibibazo yahuye nabyo birimo kuba umugabo we bashakanye yarapfuye amusigira abana 2 nyuma yaho yabyaranye n’undi w’umusirikare nawe arapfa ariko we akaba yaramufashe kungufu amukubise aza kongera abyarana n’umupolisi mukuru tugishakisha ibimenyetso.

Mukampazimpaka nta rwego na rumwe atarageramo kugirango abamenyeshe akarengane akorerwa n’umugabo witwa Ntirushwa Jean ushaka kumusenyera ndetse akavuga ko ariwe utanga za ruswa aho ageze hose ikibazo cye ntibacyumve.ADPR rebels

Mukamazimpaka Victoire (Photo Umusingi)

Intandaro ya Mukampazimpaka na Ntirushwa Jean ikomoka ku isambu Mukampazimpaka Victoire yahawe nk’umugabane w’umugabo we bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko bamwe mu bavandimwe b’umugabo wa Mukampazimpaka bakaba bashaka kuyimwirukanamo.

Ntirushwa Jean bivugwa ko hari umwe mu bavandimwe b’umugabo wa Mukamazimpaka wo baguranye iyo sambu atuyemo ariko ayimuguza mu buryo butemewe kuko ari umugabane yahawe w’umugabo we.

Mukamazimpaka amaze kuzenguruka inzego zose zirimo u rwego rw’umuvunyi ,Perezidansi ,Inkiko ,Akarere ka Nyanza ,Stasiyo ya Polisi ya Muyira ariko hose nta na hamwe bamufashije akaba abona yararenganijwe ateganya kwiyahura cyangwa agahungira Uganda.

Mukamazimpaka Victoire yagize ati “ibibazo mfite n’ibyinshi cyane mbona ntagira kivugira nk’abandi kubera ukuntu nasiragijwe nkabona ntacyo bitanze ubu ndumva igisigaye ngiye kwiyahura mpfe aho kugirango bazanyicire muri kariya kazu n’abana banjye.Niyahuye abana baba mayibobo kuko iziri mu gihugu nazo zibayeho nonese nkore iki koko”.

Akomeza avuga ati hari igihe umutima umubwira ko yahungira Uganda ariko akubura uko ajyayo n’abana ariko ibyo kwiyahura no kujya Uganda byaje nyuma yaho abagabo 2 baje ari ninjoro bakajya mu idirishya ry’inzu ye bakamubwira bati ugomba gupfa.

Nyuma yaho avuga ko bamaze kumwiba imyenda ye n’ibikoresho byo mu rugo akaba abona igisigaye ari ukuzaza bakamwica nkuko babimuteguje.

Mukamazimpaka avuga ko n’ubwo bamwica azi neza ko azaba yishwe na Ntirushwa Jean bafitanye ikibazo.

Uyu mwaka utangira uyu mugore yigeze kuza nanone afite impungenge z’ubuzima bwe ndetse avuga ko atahawe umwanya mu rukiko ngo asobanurire umucamanza neza uko ikibazo cye giteye bityo akaba asanga ari uguhohoterwa akaba asaba Minisiteri y’Umuryango cyangwa izindi nzego zirengera Abagore ko zamutabara atarapfa abana be bakabaho nabi.

Ikinyamakuru Umusingi icyo gihe cyabajije Meya wa Nyanza Abdallah maze agira ati “ibintu iyo byageze mu rukiko ntacyo twabikoraho”.

Umuyobozi w’umva umuturage afite akarengane akaba atamukorera ubuvugizi ni muyobozi nyabaki?.

Ibi bibazo by’abaturage n’ibyo Perezida Kagame ahura nabyo iyo yasuye abaturage akibaza impamvu abayobozi b’inzego z’Ibanze bakora mu gihe badakemuye ibibazo by’abaturage ,ubu se abatagira amahirwe yo kujya ku murongo wo kubaza ibibazo aho Perezida yagiye bazajya babigenza bate?.

Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 30 Ukwakira 2016 cyabajije Komanda wa sitasiyo ya Polisi ya Muyira kuko Mukamazimpaka avuga ko yamugejejeho ikibazo ariko ntayagira icyo amumarira abajijwe n’Ikinyamakuru Umusingi maze avuga ko yari yabajije inzego z’Ibanze bamubwira ko nta kibazo Mukamazimpaka afite.

Byaba bibabaje umutarage atakambye inzego zose zikamwirengagiza ejo ukumva yishwe.Komanda yagize ati “niba ari uko bimeze ejo ndazindukirayo numve uko ikibazo giteye”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Ntirushwa Jean niba koko ariwe uteza Mukamazimpaka ibibazo nkuko abimushinja maze avuga ko ibyo Mukamazimpaka avuga atari byo  ari ukubeshya kuko isambu avuga nayiguze n’umuryango w’umugabo we kuko yari yaraguraniwe isambu arangije arayigurisha yiha ahandi arahatura ku ngufu ariho aho naguze kubera ko njye naguze agomba kumpa ibyanjye.

Ntirushwa yagize ati “sinumva ukuntu yaje kujurira mu binyamakuru kandi twaraburanye mu Nkiko agatsindwa.Ubwose ibyo bizamumarira iki?ahubwo ni uko nta mwanya nabona wo kwiruka inyuma y’umuntu wigize umusazi kugahato nanjye nakamureze kuko aramohotera yirirwa anserereza ngo ndamwiba ariko ntacyo buriya igihe kizagera mbone ubutabera”.Ntirushwa yakomeje avuga ko iyo nkuru tudakwiye kuyandika kuko asanga nta kamaro ifite .

Gatera Stanley

3,097 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.