Abahanganye na nyobozi ya ADEPR bagaragaje ibindi bimenyetso bikomeye ko ADEPR ishobora kuba igiye gusenyuka
— October 19, 2016
Please enter banners and links.

Nkuko bimaze iminsi byandikwa mu binyamakuru bitandukanye hari itsinda riyobowe na Pasiteri Uwabimfura Modeste ririmo kugaragaza amakosa ya buri umwe mu bagize nyobozi ya ADEPR.
Ubu noneho hari urwandiko rwanditswe na Pasiteri Kalisimbi Jean Bosco utuye I Rusizi Cyirabyo ariko rukaba rusobanura urwabanje rwasabaga ko nyobozi yegura cyangwa ikeguzwa. Muri iyo baruwa bakaba basaba ko inzego za Leta zifata ibyemezo zikwiye guhaguruka zigakuraho abo bayobozi bayobowe nabihindiuye ba Bishop Sibomana Jean na Rwagasana Tom bitaba ibyo ADEPR ishobora gusenyuka.
Muri iyo baruwa yahawe RGB ,PRIMATURE ,Inteko Ishingamategeko imitwe yombi ndetse n’ikinyamakuru Umusingi gifiteho kopi bagaragaje amakosa ya buri umwe uko bagize nyobozi bityo bakaba basaba ko hashingiwe kuri ayo makosa ya nyobozi inzego zikwiye gusuzuma ko ibyo zandikiwe ko aribyo maze zasanga ari ukuri bakabaguza cyangwa nabo ubwabo (Nyobozi)ikegura idategereje ko yeguzwa.

Nguwo Pasiteri Kalisimbi Jean Bosco wanditse ibaruwa (Photo ububiko)

Ngurwo urwandiko Kalisimbi yandikiye inzego za Leta (Photo Umusingi)
Tumaze kubona iyi baruwa ya Kalisimbi Jean Bosco ,Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumubaza impamvu ariwe wanditse ibaruwa hanyuma avuga ko kwari ugutanga ibisobaqnuro bw’ibaruwa twari twarandikiye RGB kuri 26 Nzeli 2016 .
Kalisimbi Jean Bosco yagize ati “Nanditse ibaruwa nshingiye kuyindi twari twandikiye Minisitiri w’Ubutabera twishinganisha aho badushinjaga gukorana n’abarwanya Leta none natwe muri iyi baruwa twagiye twerekana amakosa ya buri umwe mu bagize nyobozi maze inzego zizatubaze ibyo twanditse ko tubifitiye ibimenyetso nabo bazababaze ibimenyetso ko dukorana n’abarwanya igihugu turebe abazabibona”.

Pasiteri Uwabimfura Modeste uyoboye itsinda ryandikiye inzego za Leta
Ikinyamakuru Umusingi nanone cyashatse kubaza Pasiteri Uwabimfura Modeste Icyo abivugaho maze avuga ko we nabagenzi be basanze badakwiye guceceka babona Itorero ryabo rifite ibibazo bikomeye bishobora gutuma ADEPR isenyuka kubera imiyoborere mibi y’abantu 2 cyangwa 2 ariyo mpamvu twafatanije tukandikira inzego kugirango zidufashe kugarura umwuka mwiza mu itorero ryacu kuko tutavuze ibibazo biri muri ADEPR yasenyuka kandi Imana ntiyatuma risenyuka duhari.
Pasiteri Uwabimfura Modeste yagize ati “mu ibaruwa twandikiye inzego zitandukanye twagaragaje amakosa akomeye abayobozi ba ADEPR buri umwe yagiye akora kandi ibyo twanditse byose tubifitiye gihamya bityo tukaba twizeye ko igihugu kitazashyigikira amakosa yabo kandi twizeye neza ko bazumva gutakamba kwacu gushingiye ku gukunda Itorero ryatureze tudashaka ko ryasenyuka kubera abantu barijemo ejobundi”.

Bishop Rwagasana Tom

Bishop Sibomana Jean
Pasiteri Uwabimfura Modeste yakomeje avuga ko Pasiteri Rurangirwa Emmanuel na Pasiteri Ruzibiza Viateur mu izina rya Sibomana Jean na Rwagasana Tom bavuze ko dufitanye isano n’abarwanya Leta ,kubangamira amatora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha no guhungabanya umudendezo w’igihugu ko ibyo bazabibazwa n’inzego zibishinzwe akaba asanga iryo ari iterabwoba ridashobora kudukoma imbere mu mugambi wo gusaba ko biro nyobozi ya ADEPR yegura cyangwa ikeguzwa.
Yakomeje avuga ko n’ababisoma bareba ababibashinja bakareba n’abavugwa batakwemera ibyo tuvugwaho ko ari ukuri.
Nikwa kwa gusebanya bahora bavuga,aho gusobanurira abanyarwanda n’abakirisitu ba ADEPR ibyo tubarega.
Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyabajije ikigo cy’igihugu gihinzwe imiyoborere RGB icyo bavuga ku ibaruwa zitandukanye bamaze kwandikirwa ku bibazo biri muri ADEPR maze uwitwa ushinzwe iby’Amadini avuga ko amategeko afite uko azabikemura binyuze mu rwego rukemura amakimbirane muri iryo torero.
Mutabazi mu butumwa yatwoherereje yagize ati “mwabajije ubuyobozi bwabo .Amategeko abagenga afite uko azabikemura binyuze mu rwego rukemura amakimbirane muri iryo torero”.
Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyarashatse kubaza abayobozi ba ADEPR barimo Bishop Rwagasana Tom na Bishop Sibomana Jean icyo bavuga kuri izi baruwa zitandukanye ariko nkuko bisanzwe ntibajya batwitaba ndetse n’ubutumwa bugufi ntibajya babusubiza.
Gatera Stanley
3,253 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply