Oda Gasinzigwa akize agatebe kari kamumereye nabi asumbuye Bazivamo
— October 19, 2016
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 19 Ukwakira 2016 Oda Gasinzigwa wigeze kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,yakize agatebe kari kamumereye nabi akaba yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba, EALA, atsinze Kanamugire Callixte ukora mu Bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi, ku majwi 71 mu gihe uwo bari bahanganye yagize amajwi 4. Ni we umudepite usimbura Christophe Bazivamo muri EALA, nyuma y’uko yeguye mu minsi ishize ubwo yari amaze kugirwa Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC), Ushinzwe imari n’Ubutegetsi.
Agatebe bibashatse kuvuga umuntu wahoze afite akazi keza nyuma akakabura akamara igihe yicaye ategereje ko bamuha akandi bityo rero nawe akaba yari amaze igihe yirukanywe kubwa Minisitiri w’Uburinganire n’umuryango ariko ubu FPR ikaba imwibutse imukura kugatebe.
Inteko rusange yatangiye saa 9:02 imitwe yombi yakoranye, abasenateri ari 21 n’abadepite 51, bigera igihe cy’itora hari abasinateri 21 n’abadepite 54, ngo batore umudepite umwe mu bakandida babiri batanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi wakomokagamo Bazivamo weguye, aribo Oda Gasinzigwa na Kanamugire Callixte.
Itegeko rigena ko abakandida biyamamaza ku munsi w’itora, aho buri wese, abayobozi b’imitwe yombi bumvikanye ko ahabwa iminota itanu yo kwiyamamaza.
Oda Gasinzigwa, mu kwiyamamaza yabanje gushimira umwanya ahawe “ati ndagira ngo mbasabe amajwi nicyo cyanzinduye, banyakubahwa muri hano, amajwi yanyu ndayizeye mpereye ku bumenyi mfite, ubunararibonye n’umutima wo gukorera igihugu cyacu”.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabarisa mu cyumba cy’Inteko Rusange



Oda wavutse mu 1967, afite abana bane n’umugabo, akagira Masters mu mibanire n’iterambere (Social sciences and development).
Mu mirimo yakoze, yabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ayobora urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore, akora mu mishinga yo gutuza ahari ishyamba rya Gishwati, ndetse anakora muri banki imyaka umunani.
Ati “Muri ibyo bihe byose nagiye ngirirwa icyizere no gufatanya iyo mirimo n’izindi nshingano nagiye mpabwa.” Harimo aho yayoboye inama y’igihugu y’abagore ndetse aba komiseri muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Oda Gasinzigwa na Kanamugire Callixte nibo bahataniraga uyu mwanya
Yakomeje agira ati “Muramutse mungiriye icyizere mukantora nifuza gufatanya n’abandi mu gutanga ibitekerezo mu bijyanye n’imibereho myiza, ubukungu.’’
Kanamugire Callixte wavutse mu 1959, afite abana bane, atuye Kacyiru.
We yavuze ko afite Masters mu micungire y’imishinga, ndetse ko asaba amajwi yumva abishoboye kandi abifitiye ubushake no gukunda igihugu.
Yavuze ko “nagiriwe icyizere mu bihe bikomeye cyo kuyobora akarere ka Kacyiru ubu kabaye Gasabo mu 2005”.
Nyuma yaje guhabwa akazi mu Bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi akazi akoze mu gihe kigera ku myaka 10 ati “nkaba numva mfite uburambe n’ubushobozi bwo gukora ako kazi”.
Nyuma y’itora ry’abasenateri n’abadepite 75 bose hamwe, itora ryemeje ko Oda Gasinzigwa ariwe utorewe uyu mwanya.
Ubwo itegeko ry’u Rwanda ryavugururwaga kuwa 29 Nzeli kugira ngo igihugu kibashe gusimbuza Bazivamo wari usigaje amezi macye kuri manda ye, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, yabwiye bagenzi be ko batumije igihembwe kidasanzwe kuko ingingo zirebwaho basanze zitategereza igihembwe gisanzwe.
Ati “Impamvu tutashoboraga gutegereza igihembwe gisanzwe, twumvaga bikwiye ko umudepite uhagarariye u Rwanda muri EALA yatorwa vuba akabasha kurahira mu gihembwe cyabo giteganyijwe kuva kuwa 09 Ukwakira. Ubwo murumva ko twari dufite iminsi mike kugira ngo abashe kugenda arahire anakurikirane imirimo y’icyo gihembwe kizageza kuwa 21 Ukwakira.’’
Gasinzigwa agomba gusoza manda y’imyaka itanu Bazivamo yatangiye mu 2012, igomba kurangira muri Kamena 2017.
Umusingi1@gmail.com
4,645 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply