Icuraburindi mu mujyi wa Kayonza
— September 20, 2016
Please enter banners and links.

Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kayonza bafite impungenge z’umutekano wabo kubera umwijima ugaragara muri rompuwe yo mu Mujyi wa Kayonza uterwa n’ amatara yo ku mihanda adacana ngo habone.
Umwe mu baturage bakorera mu Mujyi wa Kayonza witwa Kayumba Venuste yatangarije abanyamakuru ko bahangayikishijwe n’umwijima uterwa n’amatara yo ku mihanda ataka ninjoro ,aho avuga ko abagizi ba nabi bashobora guteza umutekano mucye muri rompuwe cyangwa no ku mpande zayo kuko naho haba umwijima.

Visi Meya ushinze iterambere ry’ubukungu muri Kayonza witwa Uwibambe Consolee
Undi muturage witwa Karwanira Aimable ku kibazo cy’umwijima kuri rompuwe yagize ati “aha muri rompuwe ubundi hakabaye hari amatara yaka neza kuburyo hagaragara neza dore ko ariho imihanda yose ihurira uretse n’icyo Akarere ka Kayonza kubatse munsi ya rompuwe ubwo rero twe dusanga aha hantu hakwiye kwitabwaho cyane kuburyo n’itara rimwe gusa ryazima uwo munsi rigasimbuzwa ariko ubu urabona ko hashize iminsi hataka haduteye impungenge”.



Kayumba yagize ati “umugizi wa nabi ashobora kwihisha hafi aho wanyuraho akaba yagutera icyuma cyangwa akakugirira nabi mu buryo ubwo aribwo bwose umwijima n’ikintu kibi cyane mwatubariza impamvu aya matara ataka”.
Kuwa 19 Nzeli 2016 abanyamakuru bagiranye ikiganiro na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kayonza witwa Uwibambe Consolee yemeza ko ikibazo cy’umwijima uterwa n’amatara yo ku mihanda ataka gihari ndetse avuga ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bateganije amafaranga yo kujya asana amatara yo kumihanda.
Visi Meya Uwibambe Consolee yagize ati “nibyo koko hari aho amatara ku mihanda ataka turabizi ariko ubu twatanze isoko kugirango habeho rwiyemezamirimo uzajya akurikirana amatara yo kumihanda”.
Rompuwe ya Kayonza niho imihanda ihurira uturuka I Kigali uhura n’uturuka Rusumo ku mupaka w’uRwanda na Tanzania n’undi muhanda uturuka Kagitumba yose ihurira Kayonza.
Amatara yo ku mihanda ni kimwe mu birinda umutekano kuko n’uwaba afite umugambi wo kugirira nabi abahisi n’abagenzi ntibyamworohera kuko buri wese aba areba ariko iyo hari umwijima umugizi wa nabi yakora icyo ashaka kandi ntihagire umureba niyo mpamvu abaturage basaba Akarere ka Kayonza gukora ibishoboka byose bagakora amatara yo kumihanda akajya acana ninjoro hakabona.
Gatera Stanley
3,076 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
Leave a reply