umu amakuru-  Habyarimana arashinjwa gutanga ruswa mu bayobozi kubera isambu yihaye y’umuturage | Umusingi

scan0001  Habyarimana arashinjwa gutanga ruswa mu bayobozi kubera isambu yihaye y’umuturage

Please enter banners and links.

scan0001

 

Habyarimana Pancras umucuruzi mu Karere ka Rusizi arashinjwa na Nzaramba Eraste gutanga ruswa mu bayobozi kubera isambuye ye yihaye ku ngufu akaba yarananiye n’inzego kuyisubiza nyirayo.

Aba baturage batuye mu Karere ka Rusizi Umurenge wa Nyakarenzo ,Akagali ka Rusambu ,Umudugudu wa Gataramo ari naho isambu iburanwa iri aho ndetse Inteko y’abunzi ikaba yaragaragaje ko isambu Nzaramba Erasto yayirazwe n’ababyeyi be Munyankiko na Mukantabana Felicite.

Kuwa 18 Nyakanga 2016 Nzaramba Eraste ubwo yari yaje ku Karere ka Rusizi ashaka kwijyana kuri Polisi kugirango imufunge aho kugirango atazagira umujinya agakubita Habyarimana Pancras kubera isambu ye yamwambuye ku ngufu.

Nzaramba ubwo yari ku Karere ka Rusizi yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ati “uriya mugabo kubera andusha amafaranga ayaha abayobozi maze bakirengagiza ikibazo cyanjye kandi kigaragara n’abantu aho ntuye barakizi”.

scan0001

Nzaramba Erasto ari kumwe n’umukunzi we

Nzaramba yakomeje avuga ko Habyarimana yamuteje ibibazo byinshi kugirango abone uko atwara isambu ye kugeza ubwo yamubeshyeye ko akorana na FDRL bakamufunga nyuma bagasanga nta bimenyetso yatanze bifatika bakamurekura.

Nzaramba yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi amusaba ko babonana kugirango amubwire akarengane yagiriwe na Habyarimana ndetse muri iyo baruwa Ikinyamakuru Umusingi gifiteho kopi yagaragaje ko ikibazo kimaze imyaka 8 yose ariko cyanze gukemuka akanavuga ko Inkiko zirimo urwibanze zategetse ko ahabwa isambu ye ariko kugeza uyu munsi akaba atarasubizwa isambu ye.

Harerimana meya rusizi

Harerimana Frederick Meya wa Rusizi

Nzaramba agira ati “inzego zikwiye kujya zikemura ikibazo vuba kuko nkubu ukuntu yansiragije amafaranga akanshirana akageza n’ubwo ambeshye nkafungwa ,umuntu ashobora kugira umujinya ugasanga agiriye undi nabi bitewe n’inzego ziba zitarakemuye ikibazo kuko isambu yanjye ndayishaka hari icyo nakaba nyikoreramo none imyaka 8 yose irashize ako nakarengane gakomeye kandi gakwiye kurwanywa twese tugahabwa ubutabera bungana”.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Habyarimana Pancras kuri Telephone ye igendanwa yanga kugira icyo adutangariza ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje yanze kubusubiza.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burimo Meya Harerimana Fredrick na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel ariko nabo kwitaba Telephone zabo byari ingarabahizi.

Inzego z’ubuyobozi ziba zikwiye gukurikirana ikibazo kigakemuka kuko bituma abaturage banga abayobozi babo cyangwa bakaba bakwicana kandi atari byiza.

Kamuhangire J.B

2,900 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.