Habyarimana arashinjwa gutanga ruswa mu bayobozi kubera isambu yihaye y’umuturage
— September 1, 2016
Please enter banners and links.

Habyarimana Pancras umucuruzi mu Karere ka Rusizi arashinjwa na Nzaramba Eraste gutanga ruswa mu bayobozi kubera isambuye ye yihaye ku ngufu akaba yarananiye n’inzego kuyisubiza nyirayo.
Aba baturage batuye mu Karere ka Rusizi Umurenge wa Nyakarenzo ,Akagali ka Rusambu ,Umudugudu wa Gataramo ari naho isambu iburanwa iri aho ndetse Inteko y’abunzi ikaba yaragaragaje ko isambu Nzaramba Erasto yayirazwe n’ababyeyi be Munyankiko na Mukantabana Felicite.
Kuwa 18 Nyakanga 2016 Nzaramba Eraste ubwo yari yaje ku Karere ka Rusizi ashaka kwijyana kuri Polisi kugirango imufunge aho kugirango atazagira umujinya agakubita Habyarimana Pancras kubera isambu ye yamwambuye ku ngufu.
Nzaramba ubwo yari ku Karere ka Rusizi yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ati “uriya mugabo kubera andusha amafaranga ayaha abayobozi maze bakirengagiza ikibazo cyanjye kandi kigaragara n’abantu aho ntuye barakizi”.

Nzaramba Erasto ari kumwe n’umukunzi we
Nzaramba yakomeje avuga ko Habyarimana yamuteje ibibazo byinshi kugirango abone uko atwara isambu ye kugeza ubwo yamubeshyeye ko akorana na FDRL bakamufunga nyuma bagasanga nta bimenyetso yatanze bifatika bakamurekura.
Nzaramba yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi amusaba ko babonana kugirango amubwire akarengane yagiriwe na Habyarimana ndetse muri iyo baruwa Ikinyamakuru Umusingi gifiteho kopi yagaragaje ko ikibazo kimaze imyaka 8 yose ariko cyanze gukemuka akanavuga ko Inkiko zirimo urwibanze zategetse ko ahabwa isambu ye ariko kugeza uyu munsi akaba atarasubizwa isambu ye.

Harerimana Frederick Meya wa Rusizi
Nzaramba agira ati “inzego zikwiye kujya zikemura ikibazo vuba kuko nkubu ukuntu yansiragije amafaranga akanshirana akageza n’ubwo ambeshye nkafungwa ,umuntu ashobora kugira umujinya ugasanga agiriye undi nabi bitewe n’inzego ziba zitarakemuye ikibazo kuko isambu yanjye ndayishaka hari icyo nakaba nyikoreramo none imyaka 8 yose irashize ako nakarengane gakomeye kandi gakwiye kurwanywa twese tugahabwa ubutabera bungana”.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Habyarimana Pancras kuri Telephone ye igendanwa yanga kugira icyo adutangariza ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje yanze kubusubiza.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burimo Meya Harerimana Fredrick na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel ariko nabo kwitaba Telephone zabo byari ingarabahizi.
Inzego z’ubuyobozi ziba zikwiye gukurikirana ikibazo kigakemuka kuko bituma abaturage banga abayobozi babo cyangwa bakaba bakwicana kandi atari byiza.
Kamuhangire J.B
2,992 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply