Hibutswe banyamurenge 166 biciwe I Gatumba mu Burundi
— August 15, 2016
Please enter banners and links.

Kuwa 13 Kanama 2016 nibwo hibutswe ku nshuro ya 12 Abanyamurenge 166 biciwe mu Burundi I Gatumba bazira uko Imana yabaremye.
Ubu bwicanye bwafashwe nka Jenoside yakorewe Abanyamurenge kubera uburyo bishwemo bw’indengakamere aho bavanguwe mu bandi aho bari barahungiye mu nkambi babatera za Girinade ,abandi babicisha inkota ubwicanyi bwose bubaho bubi nibwo bishwemo.
Umuhango wo kwibuka Abanyamurenge bakorewe Jenoside wabereye I Remera mu rusengero rwitwa Healing Centre aho wari witabiriwe n’abantu benshi cyane.

Bamwe mu bayobozi b’iri huriro ry’Abanyamurenge aho bari bicaye


Umuyobozi mukuru w’ungirije mu ihuriro ry’Abanyamurenge Kayira Muvunyi Etiene yabwiye abanyamakuru ko basaba buri wese ufite cyangwa uzi dosiye y’Abanyamurenge biciwe I Gatumba mu Burundi ko bakeneye ko ijya ahagaragara abishe Abanyamurenge bagakurikiranwa bagashyikirizwa ubutabera ndetse n’inkomere zikitabwaho uko bikwiye.
Kayira yagize ati “turasaba ubutabera abakoze Jenoside y’Abanyamurenge bagakurikiranwa kuko barahari barazwi ahubwo ikibabaje ni uko babyigamba ko aribo bishe benewacu twibukaga uyu munsi”.


Mu bavugwa ko aribo bakoze ubwo bwicanyi ndenga kamere harimo Agato Rwasa na Pasiteri Habimana kandi bose barahari ariko Amahanga ararebera gusa kandi bakabaye bahanwa nkuko abandi bose bakoze Jenoside bahanwa ku isi.
Ari Leta ya Congo ariho abishwe bakomokaga ntacyo ikora kugirango abaturage bayo biciwe mu kindi gihugu ababishe bafatwe bashyikirizwe ubutabera ndetse na Leta y’Uburundi ntacyo ikora bikagaragara ko Abanyamurenge birengagijwe kandi ubutabera ari ubwabose ku isi.
Gasore Micheal umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’Abanyamaurenge yabwiye abanyamakuru ko bifuza ubutabera abakoze Jenoside y’Abanyamurenge bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Kuri uwo munsi havuzwe ko hakozwe ubushakashatsi bukerekana ko Abanyamurenge bagera ku bihumbi bitanu bishwe ndetse muri abo 70% bakaba ari abagore n’abana kuko akenshi nibo baba badashoboye kwiruka bahunga mu gihe cy’intambara.
Umwe mu barokotse iyo Jenoside y’Abanyamurenge witwa Besenge Ben Patrick yabwiye abari bitabiriye uwo muhango wo kwibuka uburyo yabonye Abanyamurenge bicwa ariko we n’abandi bake Imana ikabakiza.
Ubu bwicanyi bwari bwarapanzwe kuko ihema Abanyamurenge bararagamo ryari hagati yayandi ariko ukuntu andi yose bayarenze bakajya kwica Abanyamurenge bonyine gusa birababaje.
LONI yarareberaga bicwa nayo ikwiye guhaguruka ikavuga ukuri kuko niyo yarindaga inkambi impunzi zari zicumbitsemo.
Gatera Stanley
3,702 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply