umu amakuru-  Bipfira mu gutegura :Wavuga ute ko utazi amafaranga azakoreshwa mu irushanwa uri Perezida wa FERWABA ? | Umusingi

Angol  Bipfira mu gutegura :Wavuga ute ko utazi amafaranga azakoreshwa mu irushanwa uri Perezida wa FERWABA ?

Please enter banners and links.

Angol

 

FIBA U18Africa: Angola yegukanye igikombe itsinze Misiri mu mukino w’ishiraniro

Ikipe y’igihugu ya Basket U18 yaratsinzwe ariko isesengura Ikinyamakuru Umusingi cyakoze gisanga gutsindwa bitashyirwa ku bakinnyi ahubwo ku buyobozi .

Perezida wa FERWABA mu Rwanda Désire Mugwiza yabwiye abanyamakuru bamubajije amafaranga azakoreshwa mu irushanwa rya U18 ryasojwe ku rwego rw’Afurika ryaberaga mu Rwanda avuga ko atazi amafaranga uko angana.

Anggo

Anggoi

Ango

Angou

Angovab

Angoy

 

Impamvu abanyamakuru bamubajije iki kibazo mbere y’uko irushanwa ritangira ni uko bashaka kumva ko amafaranga ashobora kuba ari make bigatuma ikipe itagera kure ku buryo iyo aza kuyababwira bagasanga ari make babe bakora ubuvugizi hashakwe andi mafaranga kugirango ikipe y’igihugu ya Basket U18 izatware igikombe.

 

Désire Mugwiza yavuze ko atazi amafaranga bazakoresha uko angana aha hakaba ariho hari ikibazo kuko iyo ugiye gutegura irushanwa nk’iri ry’Afurika buri kimwe nka Perezida uba ugomba kuba ukizi abanyamakuru bakubaza ukabasubiza ,icyo utazi uba ufite abakozi babishinzwe bagomba kuba bahari bagasubiza abanyamakuru.

Niyo mpamvu bavuga ko bipfira mu gutegura iyo utangiye gucenga abanyamakuru ukababwira ko utakwikorera imibare yose nkaho iremereye haba hari ikibazo aribyo biba byatumye ikipe byibuze idakina Finale.

Désire Mugwiza yagize ati “ibyo ni nk’umugabo uhaha akajya no mugikoni”.Abanyamakuru bakamubaza bati se niba iyo mibare iremereye kuki utazanye ubishinzwe akaza ayikoreye agasobanurira abanyamakuru.

Ikipe ya Angola niyo yegukanye igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 18 “FIBA Africa U-18 Championship 2016” mu mikino yaberaga i Kigali, itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Misiri amanota 86 kuri 82.

Ni umukino wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abaturutse mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika, abo mu Rwanda barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, na Perezida Kagame yawukurikiye ndetse ashyikiriza igikombe ikipe ya Angola.

Angola yegukanye iki gikombe idatsinzwe umukino n’umwe mu mikino yose yakinnye muri iri rushanwa, ni ikipe yagaragaje ubuhanga n’ubuhangange ibasha guhangamura Misiri yari yegukanye igikombe cy’irushanwa riheruka, ku mukino wanyuma iyi kipe yigaruriye abafana bo mu Rwanda kubera ubuhanga bwayo biyifasha no kwitwara neza imbere y’Abakeba.

Ikipe ya Mali ni yo yegukanye umwanya wa 3 itsinze Tunisia ku manota 59 kuri 52. Ikipe y’u Rwanda yakiriye amarushanwa yasoje ku mwanya wa 5 nyuma yo gutsinda RDC amanota 77 kuri 73. Iyi yari inshuro ya kabiri iri rushanwa ribera mu Rwanda kuko ryaherukaga kuhabera muri 2010.

Gatera Stanley

 

 

2,874 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.